• Amakuru / POLITIKI


Nyuma y’amatora y’abadepite yo ku itariki ya 27 Ukwakira, Perezida Brice Clotaire Oligui Nguema yategetse abaminisitiri be bose batowe nk’abagize inteko ishinga amategeko kwegura, hashingiwe ku ngingo ya 73 y’itegeko nshinga, ivuga ko “imirimo y’umwe mu bagize guverinoma idashobora gukomatanywa n’imirimo ya manda y’inteko ishinga amategeko.”

Iki cyemezo cyatangajwe mu itangazo ryashyizwe ahagaragara ku wa Mbere, itariki ya 3 Ugushyingo, na Minisitiri ushinzwe ivugurura ry’inzego, François Ndong Obiang. Iki cyemezo gisa nk’igitangaje kuko mu bihe byashize, abaminisitiri batorwaga nk’abadepite batasabwaga kuva muri guverinoma.

Iki n’ikibazo gikomeye ku baminisitiri bireba. Bagomba gutanga ubwegure bwabo bitarenze ibyumweru bibiri, kuko ibiro by’inteko ishinga amategeko bizashyirwaho ku itariki ya 17 Ugushyingo.

Minisitiri w’ivugurura ry’inzego, François Ndong Obiang yagize ati: “Dukurikije ingingo ya 73 y’Itegeko Nshinga rya Gabon, imirimo y’umwe mu bagize guverinoma ntishobora kubangikanywa no gukora manda y’ubudepite.” Ati: “Abaminisitiri bireba bagomba, guhera ku munsi byatangarijweho ku mugaragaro, kugeza ubwegure bwabo kuri Perezida wa Repubulika, Umukuru w’igihugu, n’Umukuru wa guverinoma, kandi mbere y’ishyirwaho rya Biro y’Inteko Ishinga Amategeko babarizwamo.”

Niba itegeko nshinga ryubahirijwe nk’uko iyi nkuru dukesha RFI ivuga, abantu benshi bakomeye muri guverinoma iriho bagomba kuzinga utwangushye. Ibi birareba nka Alexandre Barro Chambrier, umuhuzabikorwa wa guverinoma. Minisitiri w’ubwikorezi, Ulrich Manfoumbi Manfoumbi, wegereye cyane Oligui Nguema, na we biramureba. Minisitiri w’ingabo, General Brigitte Okanowa, na Minisitiri w’uburezi, Carmelia Ntoutoume Leclercq, basanzwe ari inkingi za guverinoma iriho.

Nk’uko impuguke mu by’amategeko ibivuga, perezida afite uburenganzira bwo kongera gushyiraho abo baminisitiri mu gihe bakwemera guhara manda zabo mu nteko ishinga amategeko.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments