• Amakuru / POLITIKI


Umuyobozi w’Inzibacyuho wa Guinée, Jenerali Mamady Doumbouya, yongeye kugaragaza ko adateganya gusubiza ubutegetsi abasivile nk’uko yari yarabisezeranyije ubwo yafata ubutegetsi mu 2021. Ahubwo, kuri ubu, yiyamamaje ku mugaragaro mu matora ya Perezida ateganyijwe kuba ku wa 28 Ukuboza 2025, yemeza ko ashaka gukomeza kuyobora igihugu “mu izina ryo kuvugurura igihugu”.

Ku wa Mbere, Doumbouya yageze ku rukiko rw’ikirenga rwa Guinée mu modoka y’intambara, aherekejwe n’abasirikare badasanzwe, atanga impapuro zimwemerera kwiyamamaza. Abashyigikiye ubutegetsi bwe ibihumbi bari bakoraniye imbere y’urukiko baririmba bati: “Mamady ni intwari! Mamady ni Perezida! Mamady yaratsinze!”

Nyamara ubwo yakuragaho ubutegetsi bwa Alpha Condé mu 2021, yari yasezeranyije ko ubuyobozi bwe buzaba ubw’agateganyo kandi ko atazajya mu matora. Ariko itegeko nshinga rishya ryemejwe muri Nzeri 2025 ryahinduye ayo masezerano, rimuha uburenganzira bwo kwiyamamaza, rishyiraho ko perezida agomba kuba afite imyaka iri hagati ya 40 na 80 kandi atuye mu gihugu.

Ibyo byatumye bamwe mu bakandida bakomeye barimo Alpha Condé (87) na Cellou Dalein Diallo, wahoze ari Minisitiri w’Intebe uri mu buhungiro, bavanywaho mu buryo bwemewe n’amategeko.

Amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, yiyunze mu ihuriro Living Forces of Guinea (FVG), yamaganye icyemezo cya Doumbouya, rivuga ko ari “igikorwa cyo gusuzugura abaturage” no “kwica amasezerano y’inzibacyuho”.

Guinée, igihugu cyahoze gikoronejwe n’u Bufaransa gifite abaturage barenga miliyoni 14, cyigeze guhura n’igihe cy’iterambere rya demokarasi nyuma y’amatora yo mu 2010. Ariko kuva Doumbouya yafata ubutegetsi, ubwisanzure bwa politiki n’ubw’itangazamakuru bwagiye bugabanuka cyane.

Ubutegetsi bwe bwahagaritse imyigaragambyo yose, bufunga abayobozi batavuga rumwe na bwo, abandi bagahunga cyangwa bakarigiswa. N’ibitangazamakuru byinshi byarahagaritswe, abanyamakuru barafungwa cyangwa bagatotezwa.

Nubwo Doumbouya avuga ko agamije “kuzana igihugu mu cyerekezo gishya cy’iterambere n’imiyoborere myiza”, benshi babibona nk’ukwivanga kw’igisirikare mu butegetsi bwa gisivile, mu gihe byari byitezwe ko Guinée isubira mu nzira ya demokarasi.

Iki gihugu, gifite umutungo kamere w’amabuye y’agaciro menshi, kirimo bauxite nyinshi n’ubutare bwa fer mu misozi ya Simandou, gikomeje kuba mu maboko y’igisirikare kimaze imyaka ine kitarategura inzira ifatika yo gusubiza ubutegetsi abasivile.

 


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments