• Amakuru / MU-RWANDA


Umugabo wo mu Karere ka Musanze, mu Murenge wa Muhoza, ararira ayo kwarika nyuma yo kurumwa igitsina n’umugore yishakiye. Ibi ngo byatewe n’amakimbirane, aho umugore ashinja umugabo kumuzirika mu gihe cyo kubaka urugo.

Uyu muryango uvugwamo aya makimbirane adashira usanzwe utuye mu Mudugudu wa Kabaya, mu Murenge wa Muhoza.

Uwo mugabo warumwe igitsina yabwiye bagenzi bacu ba Isango Star ko yagwiriwe n’akaga ubwo yabwiraga umugore we ngo ahindukire mu buriri, ngo barangure amabanga y’abakuze.

Avuga ko ibyo yari yiteze atari byo yabonye, kuko ngo umugore yahindukiye ahita amuruma ku itama, akomereza no ku gitsina kirangirika.

Yagize ati: Yahise abirinduka, ahita amfata n’amaboko yombi, ahita anduma hano bwa mbere. Nshatse kuzamura umugeri, numva yamanutse hasi, imbaraga zihita zicika.”

Uyu mugore warumye igitsina cy’umugabo we avuga ko yabitewe n’uburakari yatewe n’imyitwarire y’umugabo yita idahwitse mu kurangura amabanga y’abashakanye.

Uyu mugore avuga ko yamubwiye ko arambiwe kujya amubaza gahunda yasinze, ariko nyamugabo arakomeza arahata, aranamuruma.

Aragira ati: “Nanjye mpita mufata, museseramo. Yaje ku neza koko, arambwira ngo ‘Nimuhe neza, njya gufata igitsina cye?’”

Akimara kubona akomerekejwe, uyu mugabo yihutiye kujya kwa muganga, baramufasha. Ubu igitsina kirapfutse, imiti igabanya uburibwe ndetse no kubyimbirwa nayo arimo kuyifata.

Ati: “Nirukanse ngeze ku muhanda, mbona munywanyi wanjye ahita anjyana kuri moto baramvura.”

Umuyobozi w’Akagari ka Ruhengeri, Mukamusoni Jasmine, nyuma yo kugera mu rugo rw’aba bombi, yavuze ko bari gushaka umuti urambye w’amakimbirane uyu muryango umaranye igihe.

Yabwiye Isango Star ko ayo makimbirane ashingiye mu buriri, aho umugabo avuga ko umugore amwima, umugore nawe agashinja umugabo kumufata nk’itungo, aho amushikanuza nawe akabyanga.

Ati: Barashyamiranye; umugabo ngo akeneye umugore, umugore aramwangira, bararwana, umugore aruma ubugabo bw’umugabo we.”

Gitifu Mukamusoni avuga ko umugore yifuza gutandukana n’umugabo we bitewe n’igihe bamaze mu makimbirane, umugabo nawe avuga ko azarusohokamo nta n’urupfumuye.

Uyu mugabo n’uyu mugore babana mu buryo bwemewe n’amategeko, bakaba bafitanye abana batatu, aho umukuru muri bo afite imyaka 13 y’amavuko.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments