Inzego z’Umutekano zo mu karere ka Nyamasheke, zataye muri yombi abantu batanu bo mu murenge wa Bushenge, bakaba bakurikiranweho kunyereza ibiro 50 bya kawunga yari igenewe kugaburirwa abana biga ku Ishuri Ribanza rya Nyarutovu.
Abatawe
muri yombi barimo abatetsi babiri bo kuri ririya shuri, abanyonzi babiri
n’umucuruzi umwe.
Bafashwe ku mugoroba wo ku wa kabiri tariki ya 4
Ugushyingo, ubwo abanyonzi babiri bari batwaye imifuka ya kawunga itamenyerewe
ku isoko babazwaga aho bayikuye bakavuga ko iturutse mu ishuri ribanza rya
Nyarutovu.
Semivumbi Samson na Kagibwami Emmanuel, basanzwe ari
abatetsi, bahise bemerera ubuyobozi ko ibiro 50 byafashwe bagiye babigabanya ku
ngano batekera abanyeshuri, kandi ko bari babyoherereje umucuruzi wo mu murenge
wa Shangi basanzwe baha ibyo bibye muri ubwo buryo bakagabana amafaranga,
nk’uko umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bushenge, Habumugisha
Hyacinthe abivuga.
Ati: “Icyaha bahise bacyemera. Bavuze ko babahaga ibyo
guteka bo bakagenda bapyetaho ibiro runaka bashingiye ku mubare w’abana babaga
basibye nko ku minsi y’isoko, bakabikora gutyo kugeza bujuje imifuka ibiri.”
Umucuruzi witwa Iraboneye Jeanne, ucururiza mu isantere
ya Mugera mu murenge wa Shangi, wahise utangwa n’aba batetsi bavuga ko yari
inshuro ya gatatu bakoranye muri ubwo buryo, we yemeye ko bwari ubwa mbere bari
bakoranye.
Aba batetsi bavuze ko bamuhaye ibiro 25 bya kawunga
inshuro ebyiri, naho kuri iyi nshuro bakaba bari bamwoherereje ibiro 50 kandi
ko yari yabishyuye ibihumbi mirongo itatu (30,000 Frw).
Bose uko ari batanu bahise bajyanwa kuri RIB sitasiyo ya
Shangi, ndetse n’iyo mifuka ibiri ya kawunga bari bibye ibikwa kuri iyo
sitasiyo mu gihe hakiri gukorwa iperereza ngo baryozwe iki cyaha.
Gitifu Habumugisha Hyacinthe yaboneyeho kugira inama
abandi bakozi bo mu bikoni mu bigo by’amashuri ndetse n’ababaha ibyo gutekera
abana ko bagomba kwitwararika kuko ubuyobozi buri maso.
Ati: “Turasaba abayobozi b’ibigo kujya bakurikirana
bakamenya ibyavuye mu bubiko ko ari byo byatetswe. Abakozi bo mu gikoni nabo
bagomba kumenya ko ibyo kunusura hari inzego ziri maso zitazabura kubatahura.”
Bivugwa ko aba batetsi ndetse n’abo bafatanyije muri icyo cyaha ubwo barekezwaga kuri RIB ya Shangi aho bafungiye bagiye baherekejwe n’abanyeshuri bo kuri icyo kigo babaseka kubera kurya ibiryo byabo kandi bamwe ari ababyeyi