Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze abantu batandukanye bakurikiranweho ubujura bw’ibitabo bitangwa mu mashuri n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) ndetse n’ibiribwa bigenewe abanyeshuri.
Bamwe mu bamaze gufatwa ku bujura bw’ibitabo ni Rukundo Jean de Dieu na Nizeyimana Isidore bahoze ari abarimu, Rukeribuga Faustin ufite iduka ricuruza ibitabo, Byukusenge Claude wari umuzamu ku kigo cy’amashuri cya Rusheshe mu Murenge wa Masaka na Muhire Claude wabafashaga kubika ibyibwe.
Iperereza ry’ibanze rigaragaza ko Rukundo Jean de Dieu ari nawe wateguraga umugambi w’uko biri bwibwe, yavuganaga n’abashinzwe amasomero ku bigo by’amashuri cyangwa akavugana n’abazamu baho bakamwemerera kwinjira, aho yakoreshaga imfunguzo gufungura ahabikwa ibyo bitabo.
Rukundo nyuma yapakiraga ibitabo kuri moto ye akajya kubibitsa kwa Muhire Jean Claude nyuma akazabijyana kubigurisha kwa Rukeribuga Faustin ufite iduka rigurisha ibitabo. Ibyafatiwe muri iri duka nibyo ku bigo icyenda byo mu Turere twa Kicukiro, Gasabo, Nyagatare, Gicumbi na Kicukiro. Mu bitabo 3,515 byafatiwe muri iri duka 120 muri byo byabaga bifite kashe z’ibi bigo.
Rukeribuga yabigurishaga ababyeyi bafite abanyeshuri ariko hari n’ibigo by’amashuri byari byamaze kumvikana nawe kubagurisha ibitabo. Ibigo bitandukanye byamenyaga ko byibwe bitewe n’iperereza RIB irimo ikora kuri ubu bujura, bigaragara ko hari icyuho mu buryo bicungirwa mu masomero.
Mu Karere ka Kicukiro ibitabo bimaze kumenyekana ko byibwe ni 3,274, aho ku kigo cya GS Gako hibwe ibitabo 262, GS Rusheshe 149, EP Cyankongi 149, GS Rusheshe 2,714 mu Murenge wa Masaka.
Ku bijyanye n’ubujura bw’iyindi mutungo y'amashuri, mu myaka itatu ishize (2023-2025) RIB yakoze iperereza ku madosiye 149 arimo abakekwa 297 ku ikoreshwa nabi ry’umutungo mu bigo by’amashuri. Ubusesenguzi kuri aya madosiye bwerekana ko hanyerezwaga ibikoresho bitandukanye harimo ibya laboratoire, ibiribwa, za mudasobwa n’amafaranga y’ikigo byose hamwe bifite agaciro ka 190,702,229frw.
Ubu bujura bugira ingaruka mbi ku mibereho y’abanyeshuri, ireme ry’uburezi ndetse bunateza n’igihombo ku gihugu.
RIB irahamagarira abantu gukomeza gutanga amakuru kuri ubu bujura, inibutsa kandi abayobozi b’ibigo by’amashuri kudateshuka ku nshingano zabo no gushiraho ingamba zihamye zo gukurikirana imikoreshereze ndetse n’umutekano w’ibikoresho byose bahabwa.