Polisi ikorera mu Mujyi wa Kigali itangaza ko yafashe abagabo 5 bakekwaho kwangiza ibikorwa remezo. Ni nyuma y’aho mu bihe bitandukanye abaturage batuye mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rutunga bagaragaje ikibazo cy’abantu biba insinga z’amashanyarazi bigatuma babura umuriro bityo bigateza igihombo, ubujura, ndetse n’umutekano muke aho batuye kubera ko umuriro wabuze.
Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars
Gahonzire, yavuze ko polisi ifatanije n’izindi nzego z’umutekano, inzego
z’ibanze ndetse n’abaturage batanze amakuru hakozwe ibikorwa byo gufata
abakekwaho kwangiza ibikorwa remezo bituma tariki ya 27/10/25, hafatwa Bane
bazwi ku izina ry’Abahigi.
Avuga ko bakora ibikorwa by’amashanyarazi ariko mu
buryo bunyuranije n’amategeko. Yongeraho ko bafatiwe mu Mudugudu wa Kamusengo,
Akagali ka Ndatemwa, mu Murenge wa Rutunga.
Yagize ati: “Ku wa 04 Ugushyingo 2025, hafashwe undi
mujura ruharwa ari na we wari ubayoboye akimara kumva ko bari gushakishwa,
yahise ahungira mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rutare akaba ari naho
yafatiwe.”
Umuvigizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali CIP Gahonzire
yatangaje ko aba bose bakimara gufatwa, bemeye ko bakora ibikorwa byo guca
insinga zivana umuriro ku mapironi zikawujyana ku nzu z’abaturage.
Banafatanywe kandi insinga z’amashanyarazi metero
zirenga 30 bari bamaze kwiba, banafatanwa bimwe mu bikoresho bakoresha harimo
amasupana, tesiteri zipima umuriro, ingofero ndetse n’ibisarubeti bambara
buriye amapoto.
Ati: “Aba bajura uretse kuba bangiza ibikorwa remezo
Leta iba yahaye abaturage bityo bigateza igihombo ariko banagira uruhare mu
kudindiza iterambere n’imibereho myiza y’abaturage kuko tuzi neza ko ahantu
umuriro wageze haba hageze ubukungu, binateza umutekano mucye cyane cyane
ubujura cyangwa n’ibindi bikorwa bihungabanya umutekano bishobora gukorwa kuko
ahantu habuze umuriro.”
Abiba insinga z’amashanyarazi bazakomeza gufatwa no
kurwanywa kuko ni abanzi b’ibyiza n’iterambera by’igihugu.
Polisi y’u Rwanda yongera kwihanangiriza bene abo
bantu bangiza ibikorwa remezo; igasaba abaturarwanda kugira uruhare mu
kubungabunga ibikorwa remezo bagezwaho, batangira ku gihe amakuru ku bagerageje
kubyangiza.
Ingingo ya 182 yo mu Itegeko No.68/2018 ryo ku wa
30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ivuga ko umuntu wese usenya
cyangwa wonona ku bw’inabi, ku buryo ubwo ari bwo bwose, inyubako yose cyangwa
igice kimwe cyayo, inzu, iteme, urugomero, uruhombo rw’amazi n’inzira yarwo,
inzira ya gari ya moshi cyangwa ibikoresho ibyo ari byo byose by’itumanaho
cyangwa by’ingufu z’amashanyarazi, amariba cyangwa izindi nyubako zose bitari
ibye, aba akoze icyaha.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 3 ariko kitarenze imyaka 5 n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni 3 ariko atarenze miliyoni 5.
Like This Post? Related Posts