Umuryango w’Igikomangoma, Speciosa Bideri Mukabayojo, watangaje ko uyu mubyeyi azashyingurwa mu Rwanda ku wa 29 Ugushyingo 2025, aho kuba muri Kenya amaze igihe atuye.
Itangazo ryashyizwe hanze n’abo mu muryango we ku Kabiri, tariki ya 04 Ugushyingo 2025, rigaragaza ko umuryango wahisemo ko azashyingurwa mu Rwanda aho umugabo we ashyinguye.
Umuryango we wagize uti:"Umubyeyi wacu Speciosa Bideri Mukabayojo azashyingurwa mu gihugu cyamubyaye, u Rwanda ari kumwe n’umugabo we (ari na we data utubyara) na we witahiye Bideri Benoit, hamwe na nyina akaba na Nyogokuru, Agnes Mujawingoma na we witahiye."
Umuryango wa Mukabayojo uvuga ko urimo gufashwa n’u Rwanda mu gutegura no gushyira mu bikorwa gahunda zijyanye n’ishyingurwa rye.
Imiryango y’ibwami yo mu bihugu bitandukanye yohereje ubutumwa bw’akababaro n’ihumure ku muryango w’iki gikomangoma.
Spéciose Mukabayojo, ni umukobwa w’Umwami Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda imyaka 35, yatabarutse ku myaka 93, nk’uko byemezwa n’abo mu muryango we.
Mukabayojo yaheruka kugaragara mu Rwanda aje gutabariza (gushyingura umwami) musaza we Kigeli V Ndahindurwa watabarijwe i Mwima ya Nyanza mu Rwanda mu 2016.
Mukabayojo ni we mwana wenyine wari ukiriho mu bana 19 b’Umwami Yuhi V Musinga wategetse u Rwanda hagati ya 1896 na1931 agacibwa n’abazungu agahungira muri Congo ari naho yatangiye (yapfiriye).
Musinga yasimbuwe ku Ngoma n’umuhungu we Mutara III Rudahigwa, na we amaze gutanga asimburwa na muruna we Kigeli V Ndahindurwa, aba bombi akaba ari basaza ba Mukabayojo.
Mukabayojo ni umukobwa wa Nyuma w’Umwami Yuhi V Musinga wari usigaye ku Isi, yitabye Imana afite imyaka 93 y'amavuko, azize uburwayi.
Albert Rudatsimburwa ni umwe mu bo mu muryango wa Mukabayojo, yavuze ko uyu mubyeyi yaguye i Nairobi muri Kenya aho yari atuye kandi ninaho yivurizaga ku wa 27 Ukwakira 2025.
Mukabayojo Spéciose n'umugabo we Bideri Benoit, bari kumwe na musaza we (umwami Mutara III Rudasingwa) ku munsi w'ubukwe mu mwaka 1944
Like This Post? Related Posts