Mu cyumba cy’iburanisha cy’Urukiko Rwisumbuye rwa Huye haburanishirijwe urubanza Ubushinjacyaha buregamo umugabo w’imyaka 42 y'amavuko, ukekwaho kwica umugore we w’imyaka 39 y'amavuko amutemye ijosi.
Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko icyaha cyakozwe ku wa 08 Nzeri 2025, ahagana Saa Sita z’ijoro mu Mudugudu wa Ruhuha, mu Kagari ka Gakoma, mu Murenge wa Mamba, mu Karere ka Gisagara, mu Ntara y'Amajyepfo, mu cyumba aho bari baryamye.
Mu iburanisha, uregwa yaburanye yemera icyaha, asobanura ko ubwo bari baryamye yatonganye n'umugore we maze agira umujinya yegura umuhoro wari wegetse ku rukuta amutema ijosi ahita apfa.
Yakomeje avuga ko yabitewe n’uko yari yamuciye inyuma ndetse akanamutuka ngo ni imbwa y’umugabo; hanyuma abisabira imbabazi.
Ubushinjacyaha bwamusabiye igihano cy’igifungo cya burundu hashingiwe ku ngingo ya 107 y’ Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Urubanza rwapfundikiwe ruzasomwa ku itariki ya 10 Ugushyingo 2025 i Saa Tanu z’amanywa.
Like This Post? Related Posts