Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Rubavu bukurikiriranye umusore w’imyaka 27 y’amavuko wishe se akoresheje ibuhe amuhoye guhinga umurima yari yaramuhaye.
Icyaha akurikiranyweho yagikoze ku wa 17 Nzeri 2025, mu Mudugudu wa Gikombe, mu Kagari ka Kareba, mu Murenge wa Jenda, mu Karere ka Nyabihu, mu Ntara y'Iburengerazuba, ubwo yatahaga yagera mu rugo agasanga se yahinze umurima yari yaramuhaye niko kumwadukira amukubita hasi afata ibuye arimukubita inshuro 3 mu mutwe ahita apfa.
Ubushinjacyaha Bukuru buvuga ko mu ibazwa rye, uregwa yemeye icyaha, avuga ko yakubise Se ibuye mu mutwe inshuro eshatu agahita apfa.
Uregwa yakomeje asobanura ko yabitewe n’uko yamuhaye umurima nyuma agasanga yawuhinze.
Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho, giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama, azahanishwa igihano cy’igifungo cya burundu.