• Amakuru / POLITIKI


Mu gihe abatanzaniya  biteguraga  kwizihiza umunsi  mukuru  w’ubwigenge  ku tariki ku tariki  ya  9 Ukuboza Guverinoma yafashe icyemezo cyo  gusubika  uwo munsi  nyuma y’uko bamwe  mubatavuga rumwe nayo bahamagariye abaturage kwigaragambya  nyuma y’ubwicanyi bukabije  bemeza bwabaye  mu gihe cy’amatora yavuzwemo kwiba amajwi nk'uko Minisitiri w’intebe yatangaje ko uwo munsi utakibaye  kubera  ibibazo by’umutekano.

Nk'uko bitangazwa n’imiryango  mpuzamahanga  iharanira ubureganzira  bwa Muntu  yavuze ko amagana y’abantu  bigaragambyaga  bishwe  n’inzego z’umutekano mu gihe cy’ibarurwa  ry’amajwi yavuye mu matora yabaye  ku wa 29 Ukwakira 2025

Nk'uko  bikomeza bivugwa  n'iyo miryango Perezida Samia Suluhu Hassan ni we watangajwe nk’uwatsinze  amatora ku majwi  98% mu gihe  abo bahanganye kandi  bazwi bose bari bafunzwe  ndetse  baranakuwe  kuri lisiti y’itora ibintu byavuzwe na benshi mu ndorerezi bakomeje kuvuga ko ayo matora yaranzwe n’uburiganya bwinshi .

Mu kiganiro  aherutse kugirana  n’itangazamakuru Minisitiri w’Intebe Mwigulu Nchemba yatangaje ko ibirori by’umunsi w’ubwigenge byo ku wa 9 Ukuboza bisubitswe uwo kandi ni wo munsi abatavuga rumwe na leta n’abandi bari bateguyeho imyigaragambyo mishya avuga ko amafaranga yagombaga gukoreshwa mu birori azakoreshwa mu gusana ibikorwa remezo byangijwe n’imyigaragambyo.

“Ndashishikariza bagenzi banjye ba Tanzaniya guhura tukaganira ku bibazo bidukomereye . Ntidukwiye kongera gusubira mu byo twanyuzemo, kuko ingaruka zabyo zitavuguruzwa,” yavuze.

Leta ntiratangaza umubare w’abantu bishwe cyangwa abakomeretse mu myigaragambyo .

Yavuze kandi  ko yashyizeho komisiyo y’ubugenzuzi, ariko abatavuga rumwe na leta bavuga ko igizwe n’abantu b’ishyaka CCM riri ku butegetsi.

Ni mu gihe  bivugwa  ko  amagana  y’urubyiruko yafashwe  agafungwa  nyuma y’imyigaragambyo ahanishwa icyaha  cy’ubugambanyi  gihanishwa igihano  cy’urupfu

Mu rwego rwo kugabanya umwuka mubi, perezida yasabye ko zimwe mu manza  zabo bagize uruhare mu  myigaragambyo  zasubikwa  mu gihe hari andi makuru avuga  ko benshi  muri abo bafunzwe bakekwaho  ibyo byaha  barekuwe ..

Ubushinjacyaha  bwa Tanzaniya  bwo bwatangaje  ko  imanza nyinshi zasubitswe ku bantu  47 muri  48 bari bafungiye  i Dar es Salaam, 24 i Arusha na 57 i Mwanza, mu gihe abakekwaho basigaye bari mu mabwiriza yo gukurikiranwa mu gihe cy’umwaka umwe.

 


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments