Mu gihe abatanzaniya biteguraga kwizihiza umunsi mukuru w’ubwigenge ku tariki ku tariki ya 9 Ukuboza Guverinoma yafashe icyemezo cyo gusubika uwo munsi nyuma y’uko bamwe mubatavuga rumwe nayo bahamagariye abaturage kwigaragambya nyuma y’ubwicanyi bukabije bemeza bwabaye mu gihe cy’amatora yavuzwemo kwiba amajwi nk'uko Minisitiri w’intebe yatangaje ko uwo munsi utakibaye kubera ibibazo by’umutekano.
Nk'uko bitangazwa n’imiryango mpuzamahanga
iharanira ubureganzira bwa
Muntu yavuze ko amagana y’abantu bigaragambyaga bishwe
n’inzego z’umutekano mu gihe cy’ibarurwa
ry’amajwi yavuye mu matora yabaye
ku wa 29 Ukwakira 2025
Nk'uko
bikomeza bivugwa n'iyo
miryango Perezida Samia Suluhu Hassan ni we watangajwe
nk’uwatsinze amatora ku majwi 98% mu gihe
abo bahanganye kandi bazwi bose
bari bafunzwe ndetse baranakuwe
kuri lisiti y’itora ibintu byavuzwe na benshi mu ndorerezi bakomeje
kuvuga ko ayo matora yaranzwe n’uburiganya bwinshi .
Mu kiganiro
aherutse kugirana
n’itangazamakuru Minisitiri w’Intebe Mwigulu Nchemba yatangaje ko
ibirori by’umunsi w’ubwigenge byo ku wa 9 Ukuboza bisubitswe uwo kandi ni wo
munsi abatavuga rumwe na leta n’abandi bari bateguyeho imyigaragambyo mishya avuga ko amafaranga yagombaga gukoreshwa mu birori azakoreshwa mu gusana ibikorwa remezo
byangijwe n’imyigaragambyo.
“Ndashishikariza bagenzi banjye ba Tanzaniya guhura tukaganira ku bibazo
bidukomereye . Ntidukwiye kongera gusubira mu byo twanyuzemo, kuko ingaruka
zabyo zitavuguruzwa,” yavuze.
Leta ntiratangaza umubare w’abantu bishwe
cyangwa abakomeretse mu myigaragambyo .
Yavuze kandi
ko yashyizeho komisiyo y’ubugenzuzi, ariko abatavuga rumwe na leta
bavuga ko igizwe n’abantu b’ishyaka CCM riri ku butegetsi.
Ni mu gihe
bivugwa ko amagana
y’urubyiruko yafashwe agafungwa nyuma y’imyigaragambyo ahanishwa icyaha cy’ubugambanyi gihanishwa igihano cy’urupfu
Mu rwego rwo kugabanya umwuka mubi,
perezida yasabye ko zimwe mu manza zabo bagize uruhare
mu myigaragambyo zasubikwa
mu gihe hari andi makuru avuga ko
benshi muri abo bafunzwe bakekwaho ibyo byaha
barekuwe ..
Ubushinjacyaha bwa Tanzaniya bwo bwatangaje ko
imanza nyinshi zasubitswe ku bantu
47 muri 48 bari bafungiye i
Dar es
Salaam, 24 i Arusha na 57 i Mwanza, mu gihe abakekwaho
basigaye bari mu mabwiriza yo gukurikiranwa mu gihe cy’umwaka umwe.