• Amakuru / POLITIKI

Nyuma y’umuhango ukomeye wo gusinya amasezerano y’amahoro, yashyizweho umukono na perezida Felix-Antoine Tshisekedi, Perezida Paul Kagame na Perezida Donald Trump, ba Minisitiri b’Ububanyi n’amahanga uw’u Rwanda n’uwa Congo basinye amasezerano y’ubufatanye mu bukungu.

Ni amasezerano yishwe Regional Economic Integration Framework (REIF) yasinyweho na Amb. Jean Patrick Nduhungirehe Olivier, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, na Madame Thereze Kayikwamba, Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo, bahagarariwe na Marco Rubio, Umunyamabaga wa Leta ya America.

Aya masezerano agamije gushyigikira imishinga migari y’iterambere izashorwamo imari na America, igafasha abaturage b’ibihugu by’u Rwanda na Congo n’akarere muri rusange.

Aya masezerano akurikiye ayasinywe n’abakuru b’ibihugu yiswe Washington Accords agamije kurangiza intambara zimaze imyaka 30 mu burasirazuba bwa Congo.

Leta zunze Ubumwe za America zagaragaje ko ziteguye gushyigikira ishyirwa mu bikorwa ry’aya masezerano yombi.

America kandi yasinye amasezerano y’ubufatanye hagati yayo na Congo, inasinya ku nyandiko y’ubwumvikane (Memorandum of Understanding) hagati yayo na Congo mu bijyanye n’imikoranire yagutse mu by’umutekano.

Deparitema ya leta ya America ivuga ko hanasinywe amasezerano hagati ya America n’u Rwanda agamije gufatanya mu bukungu (U.S.-Rwanda Framework for Shared Economic Prosperity).

America isanga kurandura mu mizi amakimbirane yari ahari, kuzamura ubufatanye mu bukungu no kubaka icyizere hagati ya Congo n’u Rwanda, bizafasha abaturage kugira icyizere cy’ejo hazaza kizima.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments