Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Gatanu tariki ya 5 Ukuboza warashe ku butaka bw’u Burundi, nyuma y’igihe ingabo z’iki gihugu zisuka amabombe mu bice bituwe n’abaturage benshi mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Amakuru aturuka mu Burundi aravuga ko mu ma
saa 10:00 z’igitondo AFC/M23 yarashe igisasu ahitwa Nyakagunda, muri Zone
Rugombo iherereye mu yahoze ari intara ya Cibitoke. Ni igisasu amakuru avuga ko
cyakomerekeje umwana w’imyaka itatu.
Mu ma saa 12:50 ikindi gisasu
cyaturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo na bwo cyarashwe ku
musozi wa Mparambo uherereye muri Komine Cibitoke, kigwa muri metero nke uvuye
ku birindiro by’Ingabo z’u Burundi.
Ambasaderi Alain Nyamitwe wigeze kuba
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Burundi, abinyujije ku rubuga rwe rwa X
yavuze ko kuba biriya bisasu byarashwe atari “kwica mu buryo bubabaje amategeko
mpuzamahanga gusa, ahubwo ni n’igitero kigaragara kandi cyeruye ku busugire
bw’u Burundi.”
AFC/M23 yarashe ku butaka bw’u
Burundi, mu gihe kuva ejo ku wa Kane tariki ya 4 Ukuboza Ingabo z’iki gihugu
zarimo zisuka amabombe mu duce twa Kamanyola na Katogota mu ntara ya Kivu
y’Amajyepfo.
Ni ibisasu abayobozi ba AFC/M23 bemeza
ko byiciwemo abaturage benshi abandi birabakomeretsa, binasenya ibikorwaremezo
birimo amashuri ndetse n’inzu nyinshi z’abaturage.
Ibisasu by’Ingabo z’u Burundi muri turiya duce twombi kandi byatumye abaturage benshi bava mu byabo barahunga, bamwe bahunga berekeza mu mujyi wa Uvira mu gihe abarenga 500 bahisemo kujya mu Rwanda.