Umutwe wa M23 kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 6 Ukuboza wigaruriye agace ka Luvungi gaherereye mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kukirukanamo ihuriro ry’Ingabo za Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
M23 yafashe Luvungi nyuma y’iminsi itanu yari
imaze iyirwaniramo mu buryo bukomeye n’ingabo zirimo iza Leta ya RDC (FARDC),
iz’u Burundi (FDNB) ndetse n’abarwanyi b’imitwe ya Wazalendo.
Kuri ubu ziriya ngabo nyuma yo
kwirukanwa muri kariya gace, amakuru avuga ko zahise zihunga zerekeza mu gace
ka Sange ndetse no mu mujyi wa Uvira.
Luvungi yafashwe ku manwa yo kuri uyu wa Gatandatu, iriyongera ku gace ka Rurambo ko mu misozi miremire ya Uvira ingabo za AFC/M23 zafashe mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu.