Perezida wa Benin, Patrice Talon, yatangaje ko Guverinoma n’Ingabo z’iki gihugu byaburijemo coup d’État yari yateguwe n’itsinda ry’abasirikare, anizeza ko ababyigambye bagiye guhanwa bikomeye.
Ibi Talon yabitangaje ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 07 Ukuboza 2025, nyuma y'amasaha 12 imirwano n’amasasu byumvikanye mu bice bitandukanye by’Umurwa Mukuru, Cotonou, ndetse abasirikare bakajya kuri televiziyo ya Leta bakavuga ko bahiritse ubutegetsi bwa Talon.
Talon yavuze ko kwihutira gukorana n’ingabo z’abizerwa z’iki gihugu ari byo byatumye bahangana n’abo yise “abashukanyi."
Yagize ati:"Ubu bugambanyi ku gihugu nta bwo buzihanganirwa na gato."
Mu gitondo cyo ku Cyumweru, ni bwo itsinda ry’abasirikare ba Bénin ryateye urugo rwa Perezida Patrice Talon, rishaka kumuhirika ku butegetsi.
Inkuru ya Jeune Afrique, ivuga ko abo basirikare basubijwe inyuma n’abandi badashyigikiye uwo mugambi.
Abo basirikare bayobowe na Lieutenant-Colonel Pascal Tigri, bari babashije gufata televiziyo y’igihugu, ari na ho batambukije ubutumwa buvuga ko bakoze ‘coup d’état’.
Mbere y’uko televiziyo iva ku murongo, aba basirikare bavuze ko bashyizeho Komisiyo ya gisirikare igamije impinduka, basesa Itegeko Nshinga, inzego za leta n’amashyaka yose ya politike.
Bavuze kandi ko bafunze imipaka yose ihuza Bénin n’ibindi bihugu. Bashimangira ko bahiritse ubutegetsi kubera ko hari abo ubuyobozi bwa Perezida Talon bwaheje, bamwe barafungwa abandi barahunga.
Umuvugizi wa Guverinoma, Wilfried Léandre Houngbédji, yavuze ko abantu 14 bamaze gutabwa muri yombi ku Cyumweru ku manywa, nubwo atigeze atanga ibindi bisobanuro.
Iyi coup d'etat yageragejwe mu gihe Benin iri mu myiteguro y’amatora ya Perezida ateganyijwe mu Mata, azasoza manda ya Talon watangiye kuyobora mu 2016, kuko yatangaje ko atazongera kwiyamamaza.
Mu itangazo ryabo kuri televiziyo, abasirikare bakuze coup bavuze ko bashingiye ku mutekano muke uri mu Majyaruguru ya Benin, bongera ko hari "kwirengagiza no kutita ku ngabo zacu zaguye ku rugamba."
Like This Post? Related Posts