Umutwe wa AFC/M23 kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza, wigaruriye Centre ya Nyakabere yo muri Teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, nyuma yo kuhirukana ingabo zirwana ku ruhande rwa Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
Nyakabere ni Centre
ibarizwa mu bilometero 40 mu majyaruguru ya Uvira, ibisobanura ko AFC/M23
ikomeje gusatira uriya mujyi wa kabiri munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo.
Usibye Nyakabera, AFC/M23
yanigaruriye agace ka Kanyunda.
Ni nyuma yo kuba mu mpera
z’icyumweru gishize uyu mutwe wari wigaruriye uduce twa Rurambo na Luvungi.
Kuri ubu, imirwano ikomeye hagati ya AFC/M23 n’Ingabo za Kinshasa irimo ijya mbere mu gace ka Sange.