Hategekimana Fred wari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, yagizwe Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza w’agateganyo, mu gihe Jules Higiro we yagizwe Umuyobozi w’Akarere wungirije w’agateganyo.
Aba bayobozi
bashyizweho kuri uyu wa Mbere tariki ya 8 Ukuboza 2025, aho bagiye gusimbura
Meya na ba Visi Meya be babiri birukanywe mu kazi kubera kutuzuza inshingano
zabo neza uko bikwiye.
Hategekimana Fred wagizwe Meya w’agateganyo yagiye mu mwanya
w’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akarere ka Nyagatare, avuye ku kuba Umuyobozi
ushinzwe Imari mu Karere ka Kayonza.
Jules Higiro wagizwe Umuyobozi wungirije w’Agateganyo we yari
asanzwe ari umujyanama muri Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu.
Perezidante w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza, Kalimba
Doreen, yatangaje ko aba bayobozi bashyizweho n’inzego zose zifatanyije kugira ngo
bazibe icyuho kugeza igihe hazakorerwa amatora hagashyirwaho undi muyobozi.
Kuri iki Cyumweru ni bwo Inama Njyanama yirukanye abari bagize
Komite Nyobozi y’Akarere ka Kayonza barimo uwari Umuyobozi w’Akarere, Nyemazi
John Bosco, uwari Visi Meya ushizwe Iterambere ry’Ubukungu, Munganyinka Hope
ndetse n’uwari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza, Harerimana Jean Damascene.
Aba bayobozi birukanywe bazira amakosa bakozi arimo kudatanga amakuru ku kibazo cy’inzara cyari kiri mu mirenge ya Ndego, Mwiri, Kabare na Rwinkwavu, kugeza ubwo abaturage batangiye gusuhuka. Byanavuzwe ko hari serivisi zindi batatangaga neza.