• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Leta ya Tanzania yasabye abaturage bayo kuguma mu ngo zabo kuri uyu wa Kabiri, tariki 09 Ukuboza 2025, umunsi icyo Gihugu kizaba kizihizaho Umunsi w’Ubwigenge cyakuye ku Bwongereza.

Ni icyemezo cyafashwe nyuma y'uko kuri uwo munsi hari abaturage bateguyeho imyigaragambyo simusiga mu rwego rwo gukomeza kwamagana ibyavuye mu matora y'umukuru w'igihugu yabaye ku wa 29 Ukwakira 2025.

Ni amatora byatangajwe ko yatsinzwe na Perezida Samia Suluh Hassan ku majwi 98%, mu gihe amashyaka atavuga rumwe n'ubutegetsi yamaganiye kure ibyavuye mu matora, avuga ko atabaye mu bwusanzure.

Ni imyigaragabyo kandi yateguwe mu rwego rwo kwizihiza Umunsi w’Ubwigenge kuko Igihugu cyakuyeho ibirori byo ku rwego rw’Igihugu kugira ngo amafaranga yari gukoreshwa muri uwo munsi azakoreshwa asana ibikorwaremezo byangiritse mu myigaragambyo yabaye mu gihe na nyuma y’amatora.

Minisitiri w’Intebe wa Tanzania Mwigulu Nchemba, yasabye abaturage kuzaba bari mu ngo zabo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 09 Ukuboza 2025.

Mu butumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa X, rwahoze rwitwa Twitter, Minisitiri Nchemba yagize ati:"Turasaba abaturage bose batazaba bafite gahunda nkenerwa tariki ya 09 Ukuboza, kuzakoresha uwo munsi baruhuka banishima bari mu rugo, cyeretse abazaba bategetswe gukora."

Ibyatangajwe na Minisitiri w'Intebe, byafashwe nko kuzabona uburyo bwo gucunga ituze no kuzahangana n’amatsinda y’abateguye imyigaragambyo ikomeye kuri uwo munsi.

Amashusho ari ku mbuga nkoranyambaga agaragaza abashinzwe umutekano benshi n’ibikoresho byabo bari mu mihanda migari mu Mijyi irimo Dar es Salaam na Arusha.

Imyigaragabyo yabaye muri icyo gihugu yaguyemo abaturage ibihumbi n'ibihumbi ndetse habaho no gusenya ibikorwaremezo bitandukanye ndetse no kwibasira businesi z'abagaragaye bamamaza Perezida Samia Suluhu Hassan.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments