• Amakuru / POLITIKI


Ubushinjacyaha bw’Urwego mpuzamahanga rwashyiriweho gukora imirimo y’insigarira y’inkiko mpanabyaha (IRMCT) bwagaragaje ko ibihugu bihana imbibi n’u Buholandi biri gushyirwaho igitutu kugira ngo byakire Kabuga Félicien ukekwaho uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Tariki ya 7 Kanama 2023, abacamanza ba IRMCT bafashe umwanzuro wo guhagarika urubanza rwa Kabuga, basobanura ko adafite ubushobozi bwo kuburana bitewe n’uburwayi afite burimo ubwo kwibagirwa.

Nyuma yo kwakira icyifuzo cy’Ubushinjacyaha gisaba ko Kabuga yafungurwa by’agateganyo, akoherezwa mu Rwanda kuko ari cyo gihugu cyonyine cyemeye kumwakira, tariki ya 14 Ugushyingo 2025 abacamanza barabyanze, bagaragaza ko atashobora gukora urugendo rw’indege rumugeza i Kigali.

Tariki ya 28 Ugushyingo, Ubushinjacyaha bwarajuriye, busaba ko abacamanza ba IRMCT bavuguruza, bakanzura ko Kabuga yoherezwa mu Rwanda mu rwego rwo kwirinda ko yakomeza gufungwa kandi kuko adashobora kurekurwa hataraboneka ikindi gihugu kimwakira.

Bwasobanuye ko icyemezo abacamanza bafashe tariki ya 14 Ugushyingo cyirengagiza raporo z’abaganga barimo Dr. Liam Scott, zigaragaza ko Kabuga ashobora gutwarwa mu ndege y’imbangukiragutabara (air ambulance), akagera mu Rwanda ubuzima bwe budahungabanye.

Ubushinjacyaha bwagaragaje ko nta cyizere cy’uko Kabuga yabona ikindi gihugu kimwakira, kuko nko mu 2023 gusa, igihugu kimwe cy’i Burayi cyanze ubusabe bwo kumwakira inshuro eshatu, ikindi cyanga kumwakira inshuro imwe.

Kuba Kabuga akomeje gufungirwa muri kasho ya IRMCT iri i Lahe mu Buholandi na byo bikomeza guhombya uru rwego. Ubushinjacyaha bwasobanuye ko Kabuga n’abandi bantu batatu barufungiwemo barutwara miliyoni 2 z’Amadolari buri mwaka.

Icyemezo giheruka cy’abacamanza bari bayobowe na Iain Bonomy cyasabaga ibihugu by’i Burayi byanze kwakira Kabuga ko byakwisubiraho. Ubushinjacyaha buyobowe na Serge Brammertz bwagaragaje ko ari iki ari igitutu.

Ubushinjacyaha bwagize buti “Iki gitutu cyongeye gushyirwa kuri ibi bihugu kugira ngo byakire Kabuga ku butaka bwabyo biragoye kucyumva.”

Bwagaragaje ko Kabuga nta mahirwe afite yo kwakirwa n’ibihugu yifuza kubamo kubera ko ibyaha bya jenoside yakurikiranyweho bimukura ku rutonde w’abagomba kurindwa hashingiwe ku mahame yo kurengera impunzi n’amategeko y’i Burayi.

Buti “Kabuga wakurikiranyweho ibyaha bya jenoside, ntari mu bagomba kurindwa hashingiwe ku masezerano arebana n’impunzi n’itegeko ry’u Burayi, ntafatwa nk’ukwiye uburinzi mpuzamahanga kubera ko hari impamvu zikomeye zigaragaza ko yakoze ibyaha mpuzamahanga bikomeye.”

Ubu Bushinjacyaha kandi bwagaragaje ko kuba Kabuga yaramaze imyaka myinshi yihishe ubutabera, aba mu bihugu birimo “kimwe mu byo yifuza gufungurirwamo”, aho umuryango we wamufashije kukigumamo binyuze mu guhindura imyirondoro, na byo bimwambura amahirwe yo kwakirwa i Burayi.

Ubushinjacyaha bwibukije abacamanza ko umwanzuro wafashwe mu myaka ibiri ishize wo kutaburanisha Kabuga wasobanuraga neza ko kurekurwa by’agateganyo kwe kwihutirwa, bityo ko hakwiye gukorwa ibishoboka, agafungurwa, akoherezwa mu Rwanda.

Buti “Inyandiko igaragaza neza ko u Rwanda ari bwo buryo nyakuri bwonyine bwashoboka, kandi ko indege y’imbangukiragutabara ishobora kumugezayo nta kibazo.”

Urugereko rw’ubujurire rwa IRMCT rwasabwe kwinjira muri iyi dosiye, rukaba rwafata icyemezo cyo kurekura Kabuga by’agateganyo kugira ngo yoherezwe mu Rwanda, cyangwa se rugashyikiriza Perezida w’uru rwego, Graciela Gatti Santana, iyi dosiye kugira ngo ayifateho umwanzuro ashingiye ku bubasha ahabwa n’amategeko.

Ku wa 8 Ukuboza 2025, Perezida wa IRMCT, Santana, yafashe umwanzuro wo gushyiraho inteko y’abacamanza batatu bazasuzuma ubujurire bw’Ubushinjacyaha. Aba ni Carmel Agius, Burton Hall na Liu Daqun.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments