Amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo, mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo aravuga ko ibisasu byatangiye guterwa mu bice bikikije Umujyi wa Uvira nyuma y’uko AFC/M23 imaze iminsi ikomeje gusatira uyu mujyi ukomeye wa nyuma muri iyi ntara.
Kuri uyu wa Kabiri, itariki 9 Ukuboza 2025,
amakuru aturuka muri Kivu y’Amajyepfo atangazwa n’ababibikurikiranira hafi
nk’abanyamakuru Steve Wembi na Michombero, ngo bombe ebyiri zaguye mu misozi
yitegeye Umujyi wa Uvira mu gace ka Kavimvira.
Steve Wembi nawe mu masaha ya saa sita
kuri uyu wa Kabiri yanditse kuri twitter ko amasasu arimo kumvikana hafi ya
Uvira. Avuga ko abasirikare ba leta na wazalendo batangiye guhunga berekeza ku
Cyambu cya Kalundu.
Ahitwa Sange, aho abarwanyi ba AFC/M23
bafashe kuri uyu wa Mbere, nyuma y’uko uyu mujyi wari umaze kuberamo n’imirwano
hagati ya Wazalendo na FARDC yaguyemo benshi, biravugwa ko inyeshyamba za M23
zirimo gukaza ibirindiro byazo.
Imirwano kandi yumvikanye ahitwa
Runingu, mbere y’ahitwa Kiliba.
Ababikurikiranira hafi baremeza ko ari igihe cy’igihe gusa Umujyi wa Uvira ukaba uri mu maboko y’abarwanyi ba M23.