Ambasaderi
Ernest Rwamucyo, yashyikirije Perezida wa Eritrea, Isaias Afwerki impapuro
zimwerera guhagararira u Rwanda muri iki gihugu.
Ni umuhango
wabereye ku biro by’Umukuru w’Igihugu Isaias Afwerki, biherereye mu Mujyi wa
Asmara, ku wa 04 Ukuboza 2025.
Muri uyu
muhango, Amb. Rwamucyo yijeje Perezida Afwerki ko u Rwanda rwiteguye gukomeza
gushimangira ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi ku bw’inyungu z’ababituye.
Perezida
Afwerki na we yashimiye Amb. Rwamucyo, amwizeza inkunga y’igihugu cye mu
nshingano ze.
Ambasaderi
Ernest Rwamucyo asanzwe ari Ambasaderi w’u Rwanda muri Kenya aho afite icyicaro
mu Mujyi wa Nairobi.