Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwafunguye by’agateganyo umugabo watemye umugore w’abandi akanamusambanya ku gahato rugendeye ko uwo mugore yamubabaririye.
Ubushinjacyaha burega Gilbert
Nzabihimana alias Salim icyaha cy’ubwinjiracyaha mu bwicanyi, ndetse n’icyaha
cyo gusambanya undi ku gahato.
Icyaha
akurikiranweho yagikoreye mu kagari ka Kavumu, mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.
Ubushinjacyaha buvuga ko
uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 yasangiye inzoga mu kabari n’umugore
w’abana babiri utari uwe, maze baratahana ngo amubwira ko yajya kumubikuriza
amafaranga kuri telefone dore ko uyu mugore aribyo asanzwe akora.
Ubushinjacyaha buvuga ko
Salim yashatse gusambanya uyu mugore maze umugore akabyanga, Salim aramukubita
cyera kabaye uriya mugore yemera ko basambana, ariko bagakoresha agakingirizo.
Salim na byo
ntiyabikojejwe aho yikojeje mu cyumba azana umuhoro, aramutema maze umugore
abonye ko ashobora kwicwa yemera ko basambana.
Bukeye mu gitondo ajya
kubwira abaturanyi ibyamubayeho, ajya no gutanga ikirego kuri RIB na yo ifunga
Salim.
Nzabihimana Gilbertb alias
Salim ku rwego rwa mbere yaburanye ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo mu rukiko
rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza, yemera icyaha ariko akagaragaza
amasezerano yasinyiwe imbere ya Noteri maze uriya mugore umuryango wa Salim
uramuvuza, ndetse unamwitaho bityo ko uriya mugore yatanze imbabazi.
Ubushinjacyaha ariya
masezerano bwayateraga utwatsi buvuga ko ayo masezerano yakozwe kubera igitutu
cy’umuryango wa Salim, atari imbabazi zavuye ku mutima w’uriya mugore.
Mu rukiko umucamanza
yabajije uwo mugore ko yaba ahari maze arabura.
Umucamanza ku rwego rwa
mbere ashingiye ko uwo mugore atabonetse mu rukiko ngo abyivugire, asanga Salim
yafungwa by’agateganyo iminsi 30 mu igororero rya Huye.
Salim yahise ajurira iki
cyemezo mu rukiko rwisumbuye rwa Huye, avuga ko umucamanza wo ku rwego rwa
mbere yirengagije imbabazi yahawe n’uriya mugore umurega.
Umucamanza wo mu rukiko
rwisumbuye rwa Huye yariherereye maze afata icyemezo ko Salim agomba
gukurikiranwa adafunze, kuko nta mpamvu zikomeye zituma yakurikiranwa afunzwe
by’agateganyo, ahita afungurwa.
Gusa yatagetswe kujya
yitaba umushinjacyaha ufite dosiye ye rimwe mu kwezi.
Umucamanza ntiyavuze ibyo
yashingiyeho, cyakora amakuru yizewe avuga ko uriya mugore yaje mu rukiko rwisumbuye rwa Huye avuga ko yatanze
imbabazi, ndetse ahabwa n’amafaranga ibihumbi magana atatu (Frw 300,000), bityo
nta kibazo agifitanye na Salim.
Umucamanza ashingiye ko uwakorewe icyaha ari umuntu mukuru, atari umwana izo mbabazi zishingirwaho arafungurwa.