• Amakuru / MU-RWANDA


Urukiko Rwisumbuye rwa Huye rwafunguye by’agateganyo umugabo watemye umugore w’abandi akanamusambanya ku gahato rugendeye ko uwo mugore yamubabaririye.

Ubushinjacyaha burega Gilbert Nzabihimana alias Salim icyaha cy’ubwinjiracyaha mu bwicanyi, ndetse n’icyaha cyo gusambanya undi ku gahato.

Icyaha akurikiranweho yagikoreye mu kagari ka Kavumu, mu murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza.

Ubushinjacyaha buvuga ko uyu mugabo uri mu kigero cy’imyaka 40 yasangiye inzoga mu kabari n’umugore w’abana babiri utari uwe, maze baratahana ngo amubwira ko yajya kumubikuriza amafaranga kuri telefone dore ko uyu mugore aribyo asanzwe akora.

Ubushinjacyaha buvuga ko Salim yashatse gusambanya uyu mugore maze umugore akabyanga, Salim aramukubita cyera kabaye uriya mugore yemera ko basambana, ariko bagakoresha agakingirizo.

Salim na byo ntiyabikojejwe aho yikojeje mu cyumba azana umuhoro, aramutema maze umugore abonye ko ashobora kwicwa yemera ko basambana.

Bukeye mu gitondo ajya kubwira abaturanyi ibyamubayeho, ajya no gutanga ikirego kuri RIB na yo ifunga Salim.

Nzabihimana Gilbertb alias Salim ku rwego rwa mbere yaburanye ifungwa n’ifungurwa by’agateganyo mu rukiko rw’ibanze rwa Busasamana mu karere ka Nyanza, yemera icyaha ariko akagaragaza amasezerano yasinyiwe imbere ya Noteri maze uriya mugore umuryango wa Salim uramuvuza, ndetse unamwitaho bityo ko uriya mugore yatanze imbabazi.

Ubushinjacyaha ariya masezerano bwayateraga utwatsi buvuga ko ayo masezerano yakozwe kubera igitutu cy’umuryango wa Salim, atari imbabazi zavuye ku mutima w’uriya mugore.

Mu rukiko umucamanza yabajije uwo mugore ko yaba ahari maze arabura.

Umucamanza ku rwego rwa mbere ashingiye ko uwo mugore atabonetse mu rukiko ngo abyivugire, asanga Salim yafungwa by’agateganyo iminsi 30 mu igororero rya Huye.

Salim yahise ajurira iki cyemezo mu rukiko rwisumbuye rwa Huye, avuga ko umucamanza wo ku rwego rwa mbere yirengagije imbabazi yahawe n’uriya mugore umurega.

Umucamanza wo mu rukiko rwisumbuye rwa Huye yariherereye maze afata icyemezo ko Salim agomba gukurikiranwa adafunze, kuko nta mpamvu zikomeye zituma yakurikiranwa afunzwe by’agateganyo, ahita afungurwa.

Gusa yatagetswe kujya yitaba umushinjacyaha ufite dosiye ye rimwe mu kwezi.

Umucamanza ntiyavuze ibyo yashingiyeho, cyakora amakuru yizewe avuga ko  uriya mugore yaje mu rukiko rwisumbuye rwa Huye avuga ko yatanze imbabazi, ndetse ahabwa n’amafaranga ibihumbi magana atatu (Frw 300,000), bityo nta kibazo agifitanye na Salim.

Umucamanza ashingiye ko uwakorewe icyaha ari umuntu mukuru, atari umwana izo mbabazi zishingirwaho arafungurwa.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments