Ingabo z’umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri tariki ya 9 Ukuboza zinjiye mu mujyi wa Uvira.
AFC/M23 yinjiye muri uriya mujyi wa kabiri
munini mu ntara ya Kivu y’Amajyepfo, nyuma yo kwirukana ihuriro ry’Ingabo za
Leta ya RDC mu duce twose tuwukikije.
Ubuyobozi bw’uriya mutwe mu kiganiro
bwahaye itangazamakuru ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Kabiri, bwari bwateguje ko
Uvira igomba gufatwa mu rwego rwo gushyira iherezo ku bitero ingabo za Leta ya
Kinshasa zimaze igihe zigaba ku baturage.
Kuri ubu amakuru avuga ko nyuma yo
kugera muri Uvira, AFC/M23 yahise itangira kugenzura umupaka wa Kavimvira uhuza
u Burundi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.
M23 yinjiye muri Uvira mu gihe
abasirikare benshi ba Leta ya RDC bari bari muri uriya mujyi kuri uyu wa Kabiri
bamaze kuwuvamo bagahungira mu mujyi wa Kalemie bakoresheje ubwato.
Amakuru kandi avuga ko Ingabo z’u
Burundi zabaga muri uyu mujyi zamaze gucyurwa, dore ko bivugwa ko iki gihugu
kimaze gucyura Brigade ziri hagati y’enye n’esheshatu y’Ingabo cyari gifite
muri Congo Kinshasa.
Mu kiganiro
n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa 9 Ukuboza 2025, Umuhuzabikorwa wa AFC/M23,
Corneille Nangaa yavuze ko ingabo za Leta n’imitwe bafatanya byose byagiye
kwirunda muri uyu mujyi aca amarenga ko y’uko ubohorwa mu gihe cya vuba.
Ati "Abaturage baratereranywe, none twakora
iki? twebwe turinda abaturage kandi ntitwakomeza kwemera ko haguma ako kajagari
n’ubwoba, tugomba kwisuganya kugira ngo tuhazane umutekano."
Nangaa yavuze ko nk’uko i Goma no mu bindi bice hari
umutekano n’ahandi mu bice by’igihugu bakwiye kugerwaho n’amahoro n’umutekano.
Ibi bibaye nyuma y’uko Umunyapolitiki Moïse Nyarugabo wabaye Umudepite muri RDC,
yasabye abaturage bo muri Uvira no mu bindi bice badakwiye gukomeza guhunga
kuko uyu mujyi ugiye kubohorwa.
Ati “Mugume mu ngo zanyu…abo basore mubona baza
babasanga ntabwo ari abanzi banyu, nta kibazo bafitanye namwe. Ibiri amambu,
baje kubaha umutekano kandi muzabona itandukaniro. Ndabibijeje.”
Kuva urugamba rwo mu kibaya cya Rusizi rwatangira mu
ntangiriro z’icyumweru gishize, birukanye ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC mu
bice byinshi.
AFC/M23 yafashe Katogota, Rurambo, Luberizi,
Luvungi, Mutalule, Bwegera, Nyakabere na Sange. Mbere yo kwinjira muri Kiliba
ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 9 Ukuboza 2025, yabanje gufata santere ya Runingo
hagakurikiraho Kiliba.
Igikuba cyacitse mu mujyi wa Uvira na mbere y’uko AFC/M23 ifata Kiliba kuko humvikanye urusaku rw’amasasu bivugwa ko yarashwe n’abarwanyi b’ihuriro ry’imitwe ya Wazalendo.