• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

 Umukandida  Utavuga  rumwe n’ubutegesti  bwa Leta  ya Uganda  Robert  Kyagulanyi uzwi nka  Bobi Wine arashinja  Leta kumubangamira  mu bikorwa bye byo  kwiyamamaza  agafungirwaho imihanda  ubwo yajya kwiyamamaza  mu karere  ka Kabalore

Bobi Wine  n’abarwanashayaka be mu ishyaka  rya NUP ubwo bari mu nzira  kuri uyu wa 9 Ukuboza  2025 twafungiweho  imihanda ubwo twajya kwiyamamaza aho buuje amakamyo menshi yuzuye abapolisi  n’abasirikare ngo  tudatatambuka .

Abinyujije kuri X yagize ati “Twahagaritswe rwagati mu muhanda ugana aho tugiye kwiyamamariza, nko mu minota 10 uvuye aho turi. Polisi yifuza ko dukoresha imihanda y’ibyaho ishobora kudufata amasaha abiri ngo tugereyo. Mu bihe bishize twahuye n’imbogamizi mu rugendo rugana mu Karere ka Bunyangabu, byatumye tunanirwa kugera ku bantu bacu mu gihe cyari giteganyijwe. N’ubu turacyabotiriwe hagati mu muhanda ugana Kabalore mu gihe igihe cyo kwiyamamaza cyenda kurangira.”

Ubundi butumwa yashyize ku mbuga nkoranyambaga bugaragaza ko bahagaritswe mu muhanda kuva saa Cyenda z’amanywa kugeza Saa Moya bagihagaze, nyamara igihe cyo kwiyamamaza cyarenze.

Kyagulanyi amaze iminsi agaragaza ko inzego z’umutekano zihohotera abarwanashyaka be baba bagiye kumushyigikira mu bikorwa byo kwiyamamaza.

Ku wa Gatandatu ubwo yerekezaga muri Gulu na bwo abapolisi n’abasirikare babahagaritse mu nzira, Kyagulanyi ahitamo kugenda n’amaguru. Abayoboke be bajyanye na we ariko imvururu zabaye zatumye abashinzwe umutekano bakubita abaturage benshi bizingira kuri Bobi Wine, na bwo inkoni ikomeza kurisha.

Komisiyo y’Amatora ya Uganda yasabye Polisi gukora iperereza ku bikorwa by’urugomo no gukubita abayoboke b’umukandida Bobi Wine.



 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments