Mu karere ka Rutsiro, mu murenge wa Boneza umupolisi wari uri ku kazi mu masaha ya saa sita z’ijoro yarashe umuturage na Dasso barakomereka, nawe ahita yirasa yitaba Imana.
Abakomeretse bajyanwe ku bitaro bya CHUK kugira ngo
bitabweho, naho umurambo w’umupolisi wajyanwe gukorerwa isuzumwa.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba SP
Sylvestre Twajamahoro yemereye Iwacupress ko uwo mupolisi koko yaraye arashe
abo baturage barakomereka ndetse nawe ahita yirasa arapfa.
“Mu karere ka Rutsiro, mu murenge wa Boneza
umupolisi wari uri ku kazi mu masaha ya saa sita yarashe umuturage na
Dasso barakomereka, hanyuma nawe aza kwirasa ahita yitaba Imana.”
SP Twajamahoro yakomeje avuga ko ipereza ku
cyatumye habaho kurasa abo bantu ryahise ritangira: “Ubu rero abakomeretse
bajyanwe mu bitaro bya CHUK kugira ngo bitabweho, hanyuma umurambo w’umupolisi
nawe wajyanwe muri Kigali Forensic Laboratory, iperereza ryahise ritangira
kugira ngo hamenyekane icyatumye habaho kurasa abo bantu.”
Ibi byago byabereye mu murenge wa Boneza hafi y’ikiyaga cya Kivu ahari habereye iserukiramuco rifite umwihariko wo kuzamura ubukerarugendo (Kivu Beach Expo & Festival)