Umuvugizi wa
Guverinoma y’u Rwanda, Yolande Makolo, yavuze ko igihe kigeze ngo Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo ihagarike ibinyoma byayo, kuko bimaze kugera ku
rwego rukabije. Ni nyuma yuko Umuvugizi wa DRC, ashinje u Rwanda kurenga ku
masezerano y’i Washington.
Ni nyuma
yuko Minisitiri w’Itumanaho akaba n’Umuvugizi wa Guverinoma ya DRC, Patrick
Muyaya; kuri uyu wa Kabiri tariki 09 Ukuboza 2025 atangaje ko ngo u Rwanda ruri
kurenga ku bikubiye mu masezerano y’Amahoro aherutse gushyirirwaho umukono i
Washington D.C. muri Leta Zunze Ubumwe za America, n’Abakuru b’Ibihugu.
Muri iki
kiganiro yatanze ubwo Minisitiri w’Intebe wa DRC, Judith SUMINWA TULUKA yari
amaze kugirana ikiganiro n’abarimo Minisitiri w’Ingabo, Muyaya yatangaje
amakuru y’ibinyoma avuga ko ngo hari ibisasu byarashwe ku butaka bwa DRC mu
bice bituwemo n’abaturage biturutse muri Bugarama mu Rwanda.
Ni mu gihe
abaturage bo mu bice bya Kamanyola baherutse guhungira mu Rwanda, bahamije ko
ibisasu byatumye bahunga, byaturukaga mu Burundi, birashwe n’igisirikare cy’u
Burundi gikomeje gukorana n’icya DRC mu mugambi wo gukomeza kwica Abanyekongo
bo mu burasirazuba bw’Igihugu cyabo.
Muri iki
kiganiro kandi, Muyaya yavuze ko u Rwanda “ruri kurenga mu buryo
bugaragara ibyo duherutse gusinyira i Washington mu minsi micye ishize, kandi
birakomeza gushyira mu kaga akarere kose kuko bigaragara ko u Rwanda rwamaze
kwinjira mu mugambi wo gukorera u Burundi nk’ibyo rwakoreye Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo.”
U Rwanda
rutahwemye kwamagana ibirego by’ibinyoma ko rufite uruhare mu ntambara iri
kubera mu burasirazuba bwa DRC, runavuga kenshi ko rwiteguye gushyira mu
bikorwa ibikubiye mu masezerano ruba rwasinye.
Muri kiriya
kiganiro Muyaya yatanze, yavuze ko Congo yiteguye kubwira abahuza, iby’ibi
bibazo ashinja u Rwanda ngo kugira ngo bakoreshe imbaraga zabo kugira ngo
amahoro aboneke mu burasirazuba bwa DRC.
Umuvugizi wa
Guverinoma y’u Rwanda, asubiza kuri ibi byatangajwe na Muyaya, mu butumwa
yanyujije kuri X, yavuze ko aho bigeze Congo yarengereye mu binyoma byayo
ikomeje kubwira Isi.
Yagize
ati “Ibi birahagije ku binyoma byanyu. DRC ntigomba kwigira umugenzuzi wo
guhagarika imirwano mu gihe bigaragara neza ko ari yo irenga ku gahenge, kandi
bakaba batanafite ubushake na mba bwo kubaha amasezerano y’i Washington DRC
ubwayo yishyiriyeho umukono.”
Ubwo ariya
masezerano yasinywaga, Perezida Paul Kagame yavuze ko u Rwanda rwiteguye
gushyira mu bikorwa ibyo rwiyemeje byose muri ariya masezerano, ariko kandi ko
ruzanakomeza gushyira imbere inyungu z’umutekano warwo, kuko ruzi neza agaciro
kawo, dore ko rufite isomo rikomeye ku ngaruka zo kuwubura kubera amateka
rwanyuzemo.
Like This Post? Related Posts