Umugabo wo mu Karere ka Ruhango, mu Murenge wa Ruhango, yatawe muri yombi akurikiranyweho gusambanya mu kibuno umwana w'umuhungu w'imyaka itanu (5) wari uvuye kuvoma amushukishije amafaranga 150Frw.
Aya mahano yabereye mu Mudugudu wa Ruhuha, mu Kagari ka Nyamagana, mu Murenge wa Ruhango, mu Karere ka Ruhango, mu Ntara y'Amajyepfo, ku wa Mbere, tariki ya 08 Ukuboza 2025, mu masaha y'umugoroba.
Umugabo ukekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w'umuhungu w'imyaka itanu, yari asanzwe agura ibyuma byashaje (ijyamani), aho yajyaga azeguruka mu baturage abishakisha.
Abaturage bavuga ko uwo mwana akimara guhohoterwa yahise abibwira ababyeyi be maze na bo babimenyesha abaturanyi batangira gushakisha uwo mugabo.
Bakomeje bavuga ko uwo mugabo yayise afatwa ubu akaba afungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Ruhango. Mu gihe umwana w'umuhungu w'imyaka itanu wasambanyijwe we yahise ajyanwa kwa muganga kugira ngo yitabweho.
Umwe mu baturage baganiriye na BTN TV yavuzeko bibabaje cyane kuba uwo mugabo yakoze ayo mahano.
Yagize ati:"Ibi bintu birababaje kandi n'umwana ntiwamutuma no kuvoma ngo wumve atekanye. Umwana yari avuye kuvoma ahita n'umugabo ugura ibyuma amushukisha amafaranga 150Frw ngo aze kugura amavuta asigeho..., twese impungenge zatwishe."
Aba baturage bavuga ko uwo mugabo icyaha nikiramuka kimuhamye yazahanwa by'intangarugero.
Ati:"Icyaha nikiramuka kimuhamye azahanwe by'intangarugero kuko umugabo ungana kuriya gusambanya umwana w'umuhungu mu kibuno si iby'ino."
Muri aka gace igikuba cyacitse kuko abaturage bavuga ko ibyakozwe n'uwo mugabo bajyaga babyumva bivugwa mu itanhazamakuru ariko bakaba batunguwe no kuba byageze iwabo.
Umunyamakuru yagerageje kuvugana n'Umunyamabanga Nshingwanikorwa w'umurenge wa Ruhango, Kayitare Wellars, ariko mu nshuro zose yagereje ntiyashimye kwita telefone.
Icyo amategeko ateganya ku cyaha akurikiranyweho
Icyaha cyo gusambanya umwana akurikiranweho giteganywa n’ingingo ya 14 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Gusambanya umwana, itegeko risobanura ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: Ibyo bikorwa bivugwa mu Ingingo ya 133 y’Itegeko nº 059/2023 ryo ku wa 04/12/2023 rihindura Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.
Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana. Gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana. Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.
Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.