• Amakuru / MU-RWANDA


Buri tariki ya 10 Ukuboza, u Rwanda rwifatanya n’Isi mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga w’Uburenganzira bwa muntu.

Ni umunsi wizihijwe mu gihe Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NHRC), ivuga ko imyitwarire igaragara mu Karere ka Nyamasheke, aho umusore ujya kwa sebukwe byabaye nk’itegeko kumubagira isake, ndetse no kuba abakobwa bashaka abagabo basabwa kuba bafite ikimasa n'ibindi....

Iyi Komisiyo igaragaza ko ibyo bibangamiye uburenganzira bwa muntu kuko hari ushobora kubuzwa amahirwe kubera ko atabonye isake cyangwa ikimasa.

Kuri iyi nshuro, uyu munsi wabanjirijwe n’icyumweru cyo kwizihiza uburenganzira bwa muntu, cyibanze cyane mu turere twa Nyamasheke na Rusizi.

Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NHRC), Tuyizere Thadée, ku wa Gatandatu, tariki ya 06 Ukuboza 2025, ubwo NHRC yari muri siporo rusange yitabiriwe n’abiganjemo abasore n’inkumi mu Karere Nyamasheke yavuze ko siporo nayo ari uburenganzira bwa muntu, kuko ituma umuntu agira ubuzima bwiza, kandi uburenganzira bwa muntu buruta ubundi akaba ari uburenganzira bwo kubaho.

Yagize ati:"Icyo tubwira Abanyarwanda ni uko siporo bagomba kuyigira umuco. Nubwo dufite uburenganzira ku buvuzi ariko ubuvuzi bugira ikiguzi, siporo rero ni umuti udahenze."

Tuyizere yakomeje avuga ko mu bice bitandukanye byo mu Rwanda hari imyitwarire ikwiye guhinduka irimo n’iyo kwaka abakobwa ibimasa n’amasake, kuko ibangamiye uburenganzira bwa muntu.

Ati:"Murabizi ko inaha baratubwira ngo umusore aragenda bakamutekera isake, ejo bakamutekera indi, ejo bundi bakamutera indi, murumva se urugo rwubakiye kuri ibyo rwazagera he? Umukobwa ngo agomba kuba afite ikimasa, ubwo se utagifite urumva nta burenganzira abujijwe?

Niba rero ugomba gutanga ikimasa, hari aho bajyana amagare, hari imico imwe n’imwe dufite igomba guhinduka tubona ibangamiye uburenganzira bwa muntu. Iyo wubakiye kuri ibyo, bitera ikibazo, umuryango ugatangira ku bibazo aho kugira ngo utangirire ku bisubizo."

Umukozi w'Akarere ka Nyamasheke, Anitha Mbabazi Uwimana, avuga ko gusaba umukobwa kuba afite ikimasa atari byo kuko urugo rukwiye gushingira ku rukundo.

Yagize ati:"Abasore bakwiye gushingira ku rukundo aho gushingira ku byo umukobwa atunze, kubera ko umukobwa afite ikimasa ni byiza ariko atanagifite bagishaka bari kumwe."

Umusaza Selemani Placide w’imyaka 71 y'amavuko, utuye mu Karere ka Nyamasheke avuga ko imyitwarire yo gusaba umukobwa kuba atunze ikimasa kugira ngo abone umugabo yatangiye vuba.

Ati:"Ntabwo bikwiriye pe! Ahubwo umusore akwiye kuba hari icyo afite n’umukobwa hari icyo afite bagashyira hamwe ariko bitabaye itegeko niba udafite ikimasa sinkurongora."

Mu Cyumweru cy’uburenganzira bwa muntu hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo irushanwa ry’umupira w’amaguru. Ku mukino wa nyuma ikipe yabaye iya mbere i Nyamasheke irakina n'iyabaye iya mbere i Rusizi.

Mu bindi bikorwa harimo siporo rusange, gusura abaturage mu bigo ngororamuco by’ibanze, no mu nteko z’abaturage bagasobanurirwa uburenganzira n’inshingano zabo.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments