• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE

Umuvugizi w’ihuriro Alliance Fleuve Congo, ifatanya na M23, Lawrence Kanyuka yemeje ko ubu bafashe umujyi wa Uvira muri Kivu y’Amajyepfo.

Lawrence Kanyuka yavuze ko AFC/M23 imenyesha rubanda ko hashize amezi atatu hari amagambo y’urwango, n’ibitero bigabwa ku baturage kubera uko basa, ndetse n’ubwicanyi bukorerwa abaturage mu bice AFC/M23 igenzura, bikozwe n’ingabo za Congo, FARDC, zifatanya n’iz’u Burundi.

Ati “Uyu munsi icyago kigijweyo, turemeza ko umujyi wa Uvira wabohowe.”

Yasabye abaturage gukomeza imirimo yabo bisanzwe, avuga ko AFC/M23 ihari kugira ngo ibarindire umutekano.

Kanyuka yasabye abaturage bahunze imirwano guhunguka, avuga ko babakijije “iteshamutwe” n’ibindi bikorwa bibi.

Kuri uyu wa Gatatu mu masaha ya kare, abarwanyi ba AFC/M23 binjiye muri Uvira nta mirwano ibaye. Bamwe bifotoje bari mu bwato mu kiyaga cya Tanganyika bagaragaza ko Uvira bayifashe, abandi bari mu mihanda bigendera bugenzi ariko batwaye ibikoresho bya gisirikare.

Abaturage bo muri Uvira, bavugaga ko nta musirikare ugaragara mu mihanda mikuru, no mu bice by’umujyi bifitatwa nk’ahantu hakomeye.

Ingabo za Leta ya Congo, Wazalendo n’ingabo z’Abarundi, bamwe bahungiye i Burundi, abandi bajya mu mashyamba ya Itombwe, hari n’aberekeje i Kalemie mu Ntara ya Tanganyika.

 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments