Uwahoze ari umwarimu mu mashuri abanza ubu ukora nka Père Noël mu birori bitandukanye byo mu bihe bya Noheli, yatawe muri yombi muri leta ya New Jersey muri Amerika, akurikiranyweho gutunga no gukwirakwiza amashusho y’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikorerwa abana.
Uwo mugabo witwa
Mark Paulino w’imyaka 64, akurikiranyweho ibyaha bitatu bifite aho bihuriye no
gukwirakwiza amashusho y’urukozasoni yerekeye abana, n’icyo gushyira ubuzima
bw’umwana mu kaga, nk’uko byatangajwe n’Ibiro by’Umushinjacyaha.
Abapolisi bo mu ishami rishinzwe kurwanya ibyaha byo kuri
internet bikorerwa abana (ICAC) babonye amakuru yerekeye ayo mashusho ku wa 4
Ukuboza, bikomotse ku iperereza ryakorewe kuri mudasobwa ye.
Umushinjacyaha Janetta D. Marbrey yavuze ko kubera ko Paulino
yakoranaga kenshi n’abana bato nk’uwambara imyambaro ya Père Noël mu mafoto
n’ibirori bitandukanye by’abantu ku giti cyabo n’ibigo, byatumye abashinzwe
iperereza “bakora iminsi n’amasaha yose” kugira ngo babone uruhushya rwo kumuta
muri yombi.
Paulino bivugwa ko aherutse gusezera mu kazi mu Ishuri rya
Hamilton Township nyuma y’imyaka akora nk’umwarimu w’icyiciro cy’abanza.
Naramuka ahamijwe ibi byaha, Paulino ashobora gukatirwa igifungo kiri hagati y’imyaka itanu n’icumi, ndetse n’ihazabu igera kuri 150.000$ kubera ibyaha yakoze.