• Amakuru / MU-RWANDA


Ubushinjacyaha ku Rwego Rwisumbuye rwa Musanze bukurikiranye abantu 15 barimo abaganga ba amavuriro yigenga, abakozi ba Farumasi ndetse na bamwe mu banyamuryango ba MMI bakurikiranyweho guhimba inyandiko bagamije kunyereza amafaranga y’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI).

Ibi bikorwa bikaba byarakozwe mu bihe bitandukanye, aho amavuriro yigenga, Farumasi n’abanyamuryango b’Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI), bakoresheje inyandiko zitavugisha ukuri maze bakishyuza MMI imiti, ibizamini, isuzuma bitigeze bikorwa ahubwo byarahimbwe. 

Byamenyekanye ubwo umwe mu banyamuryango ba MMI yatangaga amakuru ko hari amavuriro yigenga y’i Musanze umuntu ajyayo nk’ugiye kwivuza agatanga ikarita ye y’ubwishingizi ya MMI bakamwuzuriza nk’aho avuwe barangiza bakamuha amafaranga aho kumuha imiti. 

Nyuma, uwahawe ayo makuru yabimenyesheje inzego bireba birakurikiranwa abo banyamuryango bakajya bafatwa basohotse muri za Farumasi babahaye amafaranga aho guhabwa imiti.

Inkuru y'Ubushinjacyaha Bukuru ivuga ko mu mayeri bakoreshaga, umuganga yamaraga kwakira umunyamuryango wa MMI akamwuzurizaga Ordonance iriho imiti y’indwara atarwaye, ubundi uwo wiyita umurwayi akayitwara muri Farumasi nayo yabaga izi iyo gahunda. Buri munyamurwango waje nk’uje kwivuza akaba yarahabwaga amafaranga 7000Frw. 

Ikigo cya Gisirikare cy’Ubwishingizi ku Ndwara (MMI), ni kimwe mu bigo bya gisirikare bishashamikiye kuri Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda (RDF) kikaba cyarashyizwe mu mwaka wa 2005.

Icyo amategeko ateganya ku cyaha bakurikiranyweho 

Icyaha cyo guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano bakurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 276 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 rigena ibyaha n’ibihano muri rusange. Naho Icyaha cyo kunyereza umutungo, giteganwa kandi kigahanishwa ingingo ya 10 y’Itegeko n°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa. 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments