Umusore wo mu karere ka Nyaruguru akurikiranweho kwica murumuna we, bikekwa ko byatewe no kunywa ibiyobyabwenge hagati yabo.
Byabereye mu mudugudu wa Kamusindi, mu Kagari
ka Rusenge, mu Murenge wa Rusenge mu karere ka Nyaruguru.
Amakuru avuga ko uwitwa Kanamugire,
w’imyaka 40, yakubise ifuni mu mutwe uwitwa Kayiranga, w’imyaka 35, bavukana.
Akomeza avuga ko bikekwa ko bombi
bakoreshaga ibiyobyabwenge, bigatuma umwe muri bo akora ibidakwiye, cyane ko
bari bakiri ingaragu babana mu rugo basigiwe n’ababyeyi.
Nyakwigendera, akimara gukubitwa
ntiyahise apfa; yajyanwe ku Kigo Nderabuzima cya Kabirizi, akaba ari ho yaguye.
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara
y’Amajyepfo, CIP Kamanzi Hassan, yatangaje
ko imwe mu mpamvu ikekwa yatumye aya makimbirane abaho ari uko bombi bakoresha
ibiyobyabwenge, ari nayo mpamvu yabiteye.
Umurambo wa nyakwigendera woherejwe
gukorerwa isuzuma ku bitaro bya Munini, naho ukekwa we yoherejwe gufungirwa
kuri sitasiyo ya Polisi ya Kibeho, aho RIB yatangiye iperereza.
Polisi irashishikariza abaturage
kwirinda ibiyobyabwenge, kuko kubikoresha, kubicuruza cyangwa kubiha abandi
bihanishwa n’amategeko kandi bigira ingaruka mbi ku mibereho y’abantu
n’iterambere ry’igihugu.