Urwego rw’Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwafunze umukozi ushinzwe imyitwarire y’abanyeshuri 'Animateur' mu Ishuri Ryisumbuye ryitiriwe Ubutatu Butagatifu, Saint Trinité de Ruhango, ukekweho gusambanya abana babiri (2) b’abakobwa biga muri iryo Shuri.
RIB ivuga ko icyo cyaha cyo gusambanya abana b’abanyeshuri akurikiranyweho, cyakozwe ku Cyumweru, tariki ya 07 Ukuboza 2025, ubwo uwo muyobozi yabwiraga abo bana b’akobwa kumusanga mu biro bye mu bihe bitandukanye kugira ngo bagire ibyo bamusobanurira bijyanye n’imyitwarire yabo.
Amakuru avuga ko uwo muyobobozi (Animateur) yabyuririyeho akabasambanya kugira ngo atabahana.
Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko batazigera bihanganira uwo ari we wese ukora ibyaha byo gusambanya abana, by’umwihariko yongeraho ko atari ibintu bikwiye ku murezi.
Yagize ati:"Ntabwo bikwiye kandi si ibyo kwihanganirwa ko uwitwa umurezi akwiye gukekwa kugira uruhare mu bikorwa nka biriya by’ubugome byo gusambanya abo ashinzwe kurera. Ni ibintu bigomba gucika rwose."
Mu gihe iperereza rigikomeje ukurikiranyweho icyaha (Animateur) afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Ruhango, mu gihe dosiye ye igitunganywa ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.
Itegeko nimero 68/2018 ryo ku wa 30 Kanama 2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange riteganya ko umuntu mukuru usambanya umwana, iyo abihamijwe n’Urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.
Like This Post?
Related Posts