• Amakuru / MU-RWANDA

Umusore w’imyaka 20 y'amavuko wo mu Karere ka Rutsiro ari gushakishwa n'inzego z'umutekano akekwaho gusambanya umwana w’imyaka 14 y'amavuko amubeshya ko azamugira umugore.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Nyarubande, mu Kagari ka Mwendo, mu Murenge wa Mukura, mu Karere ka Rutsiro, mu Ntara y'Iburengerazuba, ku wa Gatatu, tariki ya 10 Ukuboza 2025, ahagana Saa Tanu z'amanywa (11h00’).

Umunyamabanga Nshingwabikorwa shingwabikorwa w’Umurenge wa Mukura, Ndayambaje Emmanuel yahamije aya makuru.

Yagize ati:"Umwana yoherejwe kwa Muganga, yoherezwa kuri Isange kugira ngo hatangwe ikirego, mu gihe uwo bikekwa ko yamusanbanyije ari gushakisha kugira ngo abiryozwe."

Amakuru avuga ko uwo musore yari yararanye uwo mwana w’umukobwa amusezeranya kuzamugira umugore.

Icyo amategeko ateganya ku cyaha akurikiranyweho 

Gusambanya umwana, itegeko risobanura ko umuntu wese ukorera ku mwana kimwe mu bikorwa bishingiye ku gitsina bikurikira, aba akoze icyaha: Ibyo bikorwa bivugwa mu Ingingo ya 133 y'Itegeko nº 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange.

Gushyira igitsina mu gitsina, mu kibuno cyangwa mu kanwa k’umwana. Gushyira urugingo urwo ari rwo rwose rw’umubiri w’umuntu mu gitsina cyangwa mu kibuno cy’umwana. Gukora ikindi gikorwa cyose ku mubiri w’umwana hagamijwe ishimishamubiri. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana uri munsi y’imyaka 14, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana ufite cyangwa urengeje imyaka 14 bigatera umwana indwara idakira cyangwa ubumuga, igihano kiba igifungo cya burundu.

Iyo umuntu mukuru asambanyije umwana bigakurikirwa no kumugira umugabo cyangwa umugore, igihano kiba igifungo cya burundu kidashobora kugabanywa kubera impamvu nyoroshyacyaha.
Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments