• Amakuru / AMAKURU-YO-HANZE


Umutwe wa AFC/M23 watangaje ko wababajwe bikomeye n’urupfu rw’umwe mu bayobozi bawo, Magloire Paluku, wari Umujyanama ushinzwe itangazamakuru muri Komite ya Politiki.

Uyu muyobozi yapfiriye ku Bitaro Bikuru bya Goma, ku wa Gatatu, tariki ya 10 Ukuboza 2025, nyuma yo kuraswa n'abataramenyekana mu buryo AFC/M23 ivuga ko ari “igikorwa cy'agahomamunwa” cyabaye mu masaha y'ijoro.

Mu itangazo AFC/M23 yashyize ahagaragara, yavuze ko urupfu rwe ari “igikorwa cy’ubugizi-bwanabi giteye isoni”, inatangaza ko ipereza ryatangiye hagamijwe kumenya ababigizemo uruhare no kubashyikiriza ubutabera.

AFC/M23 yihanganishije umuryango mugari w'abaharanira impinduramatwara yo muri Repubulika Iharanira Demokrasi ya Congo (RDC) ndetse n’umuryango wa nyakwigendera, imushimira uruhare rwe mu rugamba, avuga ko yari yarahariye ubuzima bwe, urugamba rugamije “ubutabera n’ubwuzuzanye mu baturage b’Abanye-Congo”.

AFC/M23 yashimangiye ko igiye gukomeza inzira yo gukora iperereza ryimbitse kugira ngo ukuri ku rupfu rwa Paluku kumenyekane.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments