• Amakuru / MU-RWANDA


Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR), ivuga ko nta kirego cy’iyicarubozo iheruka kwakira, ivuga ko ari umusaruro w’imbaraga yashyize mu kwigisha inzego z’umutekano uburenganzira bw’imfungwa n’abagororwa.

Iyicarubozo ni ibikorwa bibabaza umubiri bikorerwa umuturage bikozwe n’abahagariye Leta kugira ngo uwo muntu akore ikintu runaka cyangwa atange amakuru yahishe.

NCHR mu nshingano zayo hongerewemo ibikorwa bijyanye no gukumira iyicarubozo n’ibindi bihano cyangwa ibikorwa by’ubugome, ibya kinyamaswa cyangwa ibitesha umuntu agaciro.

Visi Perezida wa Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu (NCHR), Tuyizere Thadée, avuga ko mu myaka yashize ibijyanye n’iyicarubozo n’ibihano bitesha umuntu agaciro byajyaga bikorwa ariko ngo ubu ntabyo bakibona.

Yagize ati:"Wumvaga umuntu yakoze amakosa bakamufungira ahantu hadakwiye, ntibamuhaye ifunguro, baramukubita, baramubabaza mu mutwe. Ibyo byose biba biri mu iyicarubozo n’ibihano bidakwiye umuntu."

NCHR ivuga ko mu nshingano zayo zo gukumira iyicarubozo ibaza imfungwa n’abagororwa niba nta bihano bahabwa bidakwiye nko gukubitwa no kwimwa ifunguro.

Ati:"Iyo umuntu umwimye ifunguro yakwicwa n’inzara, ushobora kumukubita akangirika. Ibyo bikorwa byose turabirwanya turanabikurikirana. Ninayo mpamvu amagororero ari mu hantu dusura umunsi ku wundi, tukareba mu bwiherero bwabo uko bimeze, aho barara, uwakoze amakosa ari mu igororero akurikiranwa ate? Afungirwa he kuko mu igororero bagira na kasho. Tureba niba iyo kasho irimo urumuri, niba urimo abona ibyangombwa akeneye."

Tuyizere umaze imyaka ibiri muri NCHR avuga ko kuva yagera muri iyi komisiyo nta kirego cy’iyicarubozo barakira.

Yagize ati:"Mazemo hafi imyaka ibiri nta kirego cy’iyicarubozo turakira. Impamvu tutabyakira ni iryo jisho rya komisiyo rihoraho. Twakoze ibitabo duha abashinzwe amagororero bivuga uko umuntu uri mu igororero agomba gufatwa. Icyo gitabo kirimo uko isuku igomba gukorwa, uko imyambaro yabo igomba kuba imeze, kurya bikorwa bite? Ibyo byose ni ingamba twashyizeho yo gukumira ko byabaho."

Buri tariki ya 10 Ukuboza, u Rwanda rwifatanya n'Isi mu kwizihiza Umunsi Mpuzamahanga w’Uburenganzira bwa Muntu.

Uyu mwaka uyu munsi wabanjirijwe n’icyumweru cy’uburenganzira bwa muntu cyakorewe mu turere twa Rusizi na Nyamasheke aho NCHR yasuye abaturage ahantu hatandukanye harimo mu magororero, mu bigo by’amashuri, mu nteko z’abaturage no mu bigo bitanga igororamuco ry’ibanze.

Aho iyi Komisiyo yageze, abaturage bavuze ko nta bihano bibabaza umubiri bagihabwa, ndetse nta yicarubozo bakorerwa.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments