• Amakuru / POLITIKI


Perezida wa Repubulika y’u Rwanda, Paul Kagame yahishuye ko u Rwanda rwifuza amahoro ku bibazo biruhanganishije n’igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo anashimangira ko ushaka amahoro ategura n’ibindi bitari amahoro.

Yabigarutseho ubwo yakomozaga kuri ibyo bibazo n’amasezerano ya Washington yashyizweho umukono ku wa 04 Ukuboza 2025 muri Amerika hagati y’u Rwanda na DRC,

Byari mu ijambo yagejeje ku baturarwanda nyuma yo kwakira indahiro z’abayobozi bashya kuri uyu wa 11 Ukuboza 2025 mu ngoro y’inteko ishinga amategeko y’u Rwanda.

Ubusanzwe imvugo imenyerewe mu Kinyarwanda ivuga ko ‘ushaka amahoro ategura intambara’ icyakora umukuru w’u Rwanda we yavuze ngo “Turifuza amahoro. Tuzayaharanira, kandi ushaka amahoro yitegura n’ibindi bitari amahoro.”

Ibibazo by’u Rwanda na DRC bishinga imizi mu mateka ya kera mu gihe cy’Ubukoloni, gusa kuri ubu ibiriho bishingiye ku ntambara iri muri DRC ihanganishije icyo gihugu n’Inyeshyamba za M23 kuko icyo gihugu cyo cyemeza ko u Rwanda ari rwo rwihishe inyuma y’izo nyeshyamba.

Ibyo birego u Rwanda rubyamaganira kure rwo rukemeza ko icyo gihugu ahubwo gikwiye kurandura umutwe w’Iterabwoba wa FDLR kuko ari wo uruteza umutekano muke,

Ni ibibazo byagiye byinjirwamo n’abahuza benshi hirya no hino ku isi, kuri ubu ugezweho akaba ari Donald Trump wa USA, uyu aherutse no guhagararira isinywa ry’amasezerano hagati y’ibi bihugu byombi,

Perezida Kagame akagira ati “Abantu basinye amasezerano ni babiri ariko umuzigo ugomba kwikorerwa n’umwe, ushaka gushyira mu gaciro nibura uwo muzigo ntuwikoreza abo bombi uko ari babiri? Ariko ni uko bimeze, n’ubu biracyari urujya n’uruza ntabwo birasobanuka, biracyakomeza. Ariko imijugujugu, iterabwoba, ibintu byose bivuga ko u Rwanda bagiye kurufata bakarusibanganya ntibigira umubare. Buri munsi buri munsi.”


Akomeza agira ati “Ubu ntabwo nsinzira ku manya baba bampamagara, telefone iraje, buri kanya hano bukira ahandi bukaba buracyeye nkakomeza, ku kibazo buri muntu wese azi, buri muntu wese arakizi ariko u Rwanda rugomba kwikorera umuzigo. Kwikorera umuzigo byo tuzawikorera ariko hari aho umuntu agera agahitamo, niyo byombi byaba birimo urupfu ushobora no guhitamo uko wapfa. Niba bashaka amahoro, cyangwa bashaka igisubizo cy’ibibazo byose dufite muri aka karere, iyo ukoze ibitari byo ntabwo bikemura ikibazo ahubwo bizana ibindi bibazo byiyongereye kuri ibyo bya mbere utakemuye.”

Umukuru w’u Rwanda usa n’ugaragaza ko ibigaragara ari uko aya masezerano yasinywe atari gukurikizwa uko byemeranyijwe yagize ati “Ariko njye nagira ngo turi mu nzira ishaka gukemura ikibazo, kandi ntabwo wakemura ikibazo cy’umwe ngo icy'undi ntugikemure ahubwo ukamwikoreza iby’uwo. Ntabwo u Rwanda rwaremwe n’abantu, ntabwo abantu baruremye, icyaremye u Rwanda ni cyo cyaremye isi yose, ntabwo icyaremye isi yose cyageze aho ngo kibwire abantu bamwe ngo nimuge kuturemera u Rwanda, Oya, natwe turashaka kuba abaremwe na cya kindi cyaremye isi yose, ntabwo byakunda.”

Ibintu aheraho avuga ngo “Ariko hejuru ya byose turashaka amahoro, turifuza amahoro. Tuzayaharanira, kandi ushaka amahoro yitegura n’ibindi bitari amahoro. Ibitari amahoro iyo byaje atari byo washakaga wabigenza ute? Ushyiraho uburyo wahangana na byo kugeza igihe amahoro azabonekera.”

Perezida Kagame yahamije ko ku ruhande rw’u Rwanda rwo rwasinye ayo masezerano rubishaka, rubyemera kandi ruzanakurikiza ibikubiye muri ayo masezerano.

Umukuru w’u Rwanda atangaje ibi mu gihe uwa DRC, Felix Tshisekedi we aheruka kubwira inteko ishinga amategeko muri icyo gihugu ko n’ubwo amasezerano yasinywe bitakuyeho ko M23 iterwa inkunga ngo n’ u Rwanda ikomeje imirwano muri Kivu y’Amajyepfo.

Kugeza ubu uko byifashe umutwe wa M23 wo uheruka gufata umujyi wa Uvira ufatwa nk’uwa kabiri nyuma ya Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo. Ni umujyi wafashwe nyuma y’imirwano ikaze yatumye kuri ubu Ingabo z’Uburundi zabarizwaga muri uwo mujyi zihugira iwabo mu Burundi izindi zigahungira mu misozi miremire.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments