Umutwe wa AFC/M23 urwanya ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, watangaje ko udafite gahunda yo kurenga imbibi za Uvira ngo wambuke i Burundi kuko ikibazo cya Uvira yigaruriwe ari icy’Abanye-Congo.
Kuva Uvira ifashwe
mu ijoro ryo ku wa 9 Ukuboza 2025, u Burundi bwafunze imipaka ibuhuza na RDC
muri ako gace, ndetse bukaza umutekano muri Bujumbura Rural n’ibindi bice
byegereye Uvira.
Ibi byaturutse ku kuba ingabo z’u Burundi zari zimaze imyaka
zifatanya na FARDC n’ihuriro ry’imitwe bafatanya irimo n’uw’iterabwoba wa FDLR
mu kurwanya AFC/M23.
Itangazo AFC/M23 yasohoye ku wa 11 Ukuboza 2025, rigaragaza ko
nyuma y’ifatwa rya Uvira hasakaye ibinyoma byinshi biganisha ku kuba uyu mutwe
ushobora no gutera u Burundi.
Riti “Nta bikorwa bya gisirikare, nta gahunda, nta n’impamvu
umutwe ufite yo kwinjiza u Burundi mu ntambara y’Abanye-Congo.”
AFC/M23 yatangaje ko yubaha Leta y’u Burundi nk’igihugu
cyigenga.
Iti “Twubaha bisesuye ubusugire, ubwigenge, n’ubusugire
bw’ubutaka bw’u Burundi. Uvira si hanze, ni ikibazo cy’Abanye-Congo, amahano
y’Abanye-Congo, kandi iri mu nshingano za Congo.”
M23 yavuze ko idateganya kwigarurira ibice biri hanze y’imbibi
za RDC, ndetse ko icyo iharanira ari amahoro n’umutekano by’abaturage batotezwa
n’ubutegetsi bwa Kinshasa.
Kugeza ubu AFC/M23 iyoboye imijyi itatu ya Goma, Bukavu na Uvira yose ifashe runini mu buzima bw’u Burasirazuba bwa RDC no mu gihugu muri rusange kuko ikorerwamo ubucuruzi nyambukiranyamipaka.
Like This Post? Related Posts