Ishyirahamwe ry’Imiryango iharanira ko abakoze Jenoside yakorewe Abatutsi bari mu Bufaransa baburanishwa, CPCR, ryatanze ikirego kireba Banki Nkuru y’u Bufaransa, iyishinja ko itafatiriye konti za Banki Nkuru y’u Rwanda mu gihe yari yarashyiriweho ibihano na Loni byo kutemererwa kugura intwaro.
Ikirego cyatanzwe
kireba iyi banki, kivuga ko yagize uruhare mu mugambi wa Jenoside yakorewe
Abatutsi no mu byaha byibasiye ikiremwamuntu. Ishinjwa ko yagiye yemeza ko
amafaranga ya Banki Nkuru y’u Rwanda asohoka, kandi ko yakoreshwaga mu
gushyigikira ibikorwa by’abakoze Jenoside.
Ikirego cyatanzwe ku wa 4 Ukuboza 2025, cyashyikirijwe ukuriye
abacamanza baburanisha ibyaha byibasiye ikiremwamuntu mu butabera bw’i Paris.
Kigamije kureba niba Banki Nkuru y’u Bufaransa itaranze nkana kubahiriza
inshingano zayo mu gihe Loni yari yarashyiriyeho ibihano u Rwanda byo kugura
intwaro ku wa 17 Gicurasi 1994.
CPCR hamwe n’abayishinze ari bo Alain Gauthier na Dafroza
Mukarumongi, bavuze ko usibye kuba Banki Nkuru y’u Bufaransa itarakurikiranye
konti za BNR, yemeje ko amafaranga ava kuri konti za BNR inshuro zirindwi. Ayo
mafaranga angana n’ibihumbi 486 by’ama-euro hagati ya Gicurasi na Kanama 1994
mu gihe Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimo kuba.
Mu bantu bari bagenewe ayo mafaranga, harimo Sosiyete yo mu
Bufaransa yitwa Alcatel ishinjwa kuba ari yo yahaga itumanaho abayobozi b’u
Rwanda. Ikirego kigaragaza ko Alcatel yishyuwe 435.000 Frw ku wa 5 Gicurasi
1994.
Abatangabuhamya bavuze ko ayo mafaranga yari agamije kugura
telefoni zikoresha satellite, kimwe mu bikoresho by’ingenzi cyane guverinoma
y’inzibacyuho yari ikeneye kugira ngo ibashe gutumanaho.
Abanyamategeko ba CPCR, Matilda Ferey na Joseph Breham, bavuze ko Jenoside yakorewe Abatutsi itakozwe gusa n’abishe abantu bakoresheje imihoro, ahubwo ko yashobotse kubera abandi bagizi ba nabi bari bicaye mu biro byabo, bakajya bemeza amafaranga nta bushishozi.
Like This Post? Related Posts