Perezida Paul Kagame yatangaje ko ingabo z’u Burundi ziri muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zamaze kurenga 20,000.
Umukuru w’igihugu yabigarutseho ku wa Kane, tariki ya 11 Ukuboza 2025, ubwo yari amaze kwakira indahiro y’abayobozi baheruka kwinjira muri Guverinoma, iya Dr. Charles Murigande uheruka kugirwa umusenateri ndetse n’iy’abacamanza bo mu rukiko rw’ubujurire.
Perezida Kagame yakomeje ku masezerano y’amahoro u Rwanda ruheruka gusinyana na RDC ndetse n’imirwano ikomeje kubera mu burasirazuba bwa Congo.
Ni amasezerano yavuze ko adafite aho ahuriye n’iriya mirwano, kuko yashyizweho umukono mu gihe imirwano isanzwe iriho. Ni imirwano umutwe wa AFC/M23 uhanganyemo n’ihuriro ry’ingabo za Leta ya RDC zirimo n’iz’u Burundi.
Umukuru w’igihugu akomoza kuri izo ngabo, yavuze ko zinjiye muri Congo Kinshasa mu 2023, ubwo Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba woherezagayo ingabo zawo mu butumwa bwo kugarura amahoro.
Yavuze ko ubwo Leta ya RDC yirukanaga izo ngabo izishinja kwanga kujya mu mirwano na AFC/M23, byabaye ngombwa ko isaba iz’u Burundi kuhaguma, ndetse iki gihugu cyo mu majyepfo y’u Rwanda gitangira no kohereza izindi ngabo nyinshi muri Kivu y’Amajyaruguru.
Perezida Paul Kagame yavuze ko ubwo yamenyaga ayo makuru yahamagaye kuri telefoni Perezida Evariste Ndayishimiye akamubaza impamvu u Burundi bwari bwohereje ku bwinshi ingabo muri Kivu y’Amajyaruguru, undi bikarangira ahisemo kumubeshya.
Yagize ati:"Nafashe telefoni mpamagara Perezida w’u Burundi, Ndayishimiye. Ndamubaza nti: ‘Ingabo zari ziri mu butumwa bwa EAC mu burasirazuba bwa Congo ko bazirukanye u Burundi bugasigara, hakaba hari kuza iza SADC, u Burundi bwagiye muri SADC?’ Ati ‘oya’. Mwasigaye se kubera ko gusa muri inshuti za Congo mushaka kuyishyigikira mu byo ari byo byose bakora? Avuga ko ngo yabibasabye, ari inshuti n’iki?"
Perezida Kagame yakomeje avuga ko yongeye guhamagara Perezida w'u Burundi ariko nabwo arabihakana.
Ati:"Narongeye ndamubwira nti ko ndeba hari izindi ngabo ziyongera kandi zijya mu majyaruguru yacu… Minembwe na Uvira ko biri mu majyepfo, mu majyaruguru murajya gukorayo iki? Za Goma na za Rutshuru murajyanwayo iki? Arambwira ngo ‘ni nde wakubwiye ko dufite ingabo aho hantu?’ Ndamubwira nti: ‘hari ababimbwiye, ariko nanjye nabibonye kuko bampaye ibimenyetso’. Nti ‘ariko ntabwo nari kubyemerera ntabanje kukubaza wowe ubwawe ngo numve ibyo umbwira’."
Icyo gihe Ndayishimiye yasubije Perezida Paul Kagame ko uwamubwiye ibyo yamubeshye, ko nta ngabo u Burundi bwari bufite muri Kivu y’Amajyaruguru.
Perezida Kagame yavuze ko igitangaje ari uko hadaciye kabiri abasirikare b’u Burundi batangiye gufatirwa ku rugamba, gusa na bwo igihugu cyabo kikabihakana.
Yavuze ko kuri ubu Ingabo z’u Burundi ziri muri RDC zirenga 20,000.
Yagize ati:"Ibihumbi by’Abarundi bari bari muri Uvira, bari muri ibyo bice bya za Minembwe, bagiye za Kalemie, bagiye za Kindu, bagiye Walikale, bagiye za Kisangani; bafite ibihumbi birenga 20 by’abasirikare."
Perezida Kagame yavuze ko kuri ubu Ingabo z’u Burundi zikomeje gukorera ubwicanyi abatuye mu Minembwe zikoresheje imbunda ziremereye na za drone, ikibabaje amahanga yirirwa yibasira u Rwanda akaba atavuganira na rimwe abicwa.
Like This Post? Related Posts