Ikipe ya Rayon Sports yongeye gutsindwa na Bugesera FC 2-1 ,ku munsi wa 11 wa shampiyona, umujinya wo kwihorera yanjyanye wo kwihorera uyipfana ubusa
Ni umukino wagiye kuba, ikipe ya Rqyon Sports yahize kwihorera, kuko yaherukaga gutsindirwa kuri iki kibuga 2-1 mu mwaka ushize w'imikino , umukino wanatumye iyi kipe iva ku gikombe burundu, ndetse ni umukino warangiye bamwe mu bakunzi ba Rayon Sports bafunzwe, kubera guteza akavuye kuko batemeranyaga n'imisifurire ya Ngaboyisonga Patrick .
Ikipe ya Rayon niyo yatangiye isatira cyane , gusa igakomeza ipfusha ubusa uburyo yabonaga, ku munota wa 22 ikipe Bugesera FC yo ntabwo yakoze amakosa ,kuko uburyo bwa mbere yabonye yahise ifungura amazamu, ku gitogo cyatsinzwe na Rugangazi Prosper , ku makosa ya ba myugariro ba Rayon Sports.
Ni umukino utari woroshye ku mpande zombi
Ikipe ya Rayon Sports yakomeje gushaka uko yakwishyura igitego, ndetse ku munota wa 45+3 Habimana Yves atsinda igitego cyo kwishyura cyatsinzwe na Habimana Yves kuri penalty , ku ikosa Sentongo Saifi yari amukoreye , igice cya mbere kirangira amakipe yombi anganyije 1-1.
Igice cya 2 nacyo cyatangiye Rayon Sports isatira cyane , ndetse ikabona uburyo bwo kubona igitego cya 2 ariko igakomeza kuyatera inyoni, ku munota wa 78 Bugesera yongeye kubona uburyo, inabukoresha neza ishyiramo igitego cya 2, cyatsinzwe na Byishimo Valua ,abakinnyi ba Rayon Sports bashakaga gutsinda uyu mukino , babaye nkabacika intege, ndetse ntibongera gusatira.
Umusifuzi wa 4 yongeyeho iminota 4 ariko nayo ntacyo yamariye Rayon Sports, umukino urangira Bugesera FC itsinze ibitego 2-1, Rayon Sports yari yagiye muri uyu mukino ishaka kwihorera , nyuma yuko umwaka ushize w'imikino iyi kipe yayibujije gutwara igikombe cya shampiyona, gusa uyu mugambi wa Rayon Sports wakubise igihwereye .