• Amakuru / MU-RWANDA



Umukozi wo mu rugo w’umuhungu w’imyaka 28 y'amavuko bikekwa ko yishe mugenzi we w’umukobwa bakoranaga akazi ko mu rugo, nyuma akamuhisha mu isanduku, agahita atoroka.

Ibi byabereye mu Mudugudu wa Amahoro, mu Kagari ka Karembure, mu Murenge wa Gahanga, mu Karere ka Kicukiro, mu Mujyi wa Kigali, ku Cyumweru, tariki ya 21 Ukuboza 2025.

Uko ubwo bwicanyi byamenyekanye 

Nyir’urugo, ubu bwicanyi bwabereyemo witwa Samuel Ntakirutimana, avuga ko ukekwa ari umusore w’imyaka 28 y'amavuko wo mu Murenge wa Rusororo, mu Karere ka Gasabo, mu Mujyi wa Kigali.

Ntakirutimana avuga mu gitondo cyo ku Cyumweru, tariki ya 21 Ukuboza 2025, we n’umugore basize abakozi bombi nta kibazo bafitanye, bajya mu bukwe.

Umukozi w’umukobwa yasigiwe kureba umwana mu gihe umuhungu yashinzwe gukurikirana indi mirimo yo mu rugo, abandi baragenda.

Byageze nka Saa Tanu z’amanywa (11h00') umugore bimwanga munda, bahamagara ba bakozi ntibababona. Ntakirutimana yahise yifashisha murumuna we kuko iwabo baturanye n’iwe, ajya kureba icyabaye.

Yagize ati:"Murumuna wanjye yageze iwanjye mu rugo akomanze abura umufungurira, kuko kwa mukecuru (iwabo w’umugabo), babika imfunguzo zo ku rugi rw’igipangu cyanjye, biba ngombwa ko murumuna wanjye wundi azana imfunguzo, binjiye basanga urugi rurafunguye bajya kureba umwana. Basanze urugi rw’icyumba cyacu barwishe [...] ariko basanga umwana asinziriye."

Umugore wa Ntakirutimana na muramu we (mukuru wa Ntakirutimana) we bahise bihutira kujya mu rugo, basanga ibintu byahindanyijwe, icyumba cye cyajagajazwe, imyenda ye n’iy’umugabo we yapakiwe mu bikapu, matora yabo bayijyanye mu cyumba cy’abashyitsi na na bya bikapu babishyira hamwe.

Ati:"Mukuru wanjye yagarutse aho nari ndi mu bukwe, akihagera umugore yarahamagaye na ba bana barampamagara. Batubwiye bati ‘Mutoni twamusanze mu isanduku bamwishe. Iby’ubukwe nahise mbivamo [...]. Nahise njya ku Rwego rw’Ubugenzacyaha (RIB). Nta makimbirane bari basanzwe bagirana. Umukobwa yari amaze amezi atandatu, umuhungu we amaze ibyumweru bitatu."

Umuvugizi w’Umujyi wa Kigali, Emma Claudine Ntirenganya, yemeje ko ayo makuru ari yo, avuga ko inzego z’ibanze zahise zimenyesha iz’umutekano kugira ngo zikore iperereza.

Yagize ati:"Ni ko bimeze, hari umukobwa wakoraga mu rugo wasanzwe yapfuye. Birumvikana ikintu cya mbere dukora nk’inzego z’ibanze iyo hagize umuntu ubura ubuzima ni ukumenyesha inzego z’umutekano."

Yakomeje avuga ko bamaze kumenyesha Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) na Polisi y’Igihugu kandi zitangiye gukora iperereza.

Emma Claudine yasabye abaturage gukomeza kugira ubufatanye ndetse no kwirinda urugomo, kwirinda icyaha no gutangira amakuru ku gihe mu gihe cyose hari aho aketse ko hari gukorwa icyaha.

Icyaha cy’ubwicanyi buturutse ku bushake akurikiranyweho giteganywa kandi kigahanishwa ingingo ya 107 y’Itegeko n°68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange. Nikimuhama, azahanishwa igihano cy'igifungo cya burundu.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments