U Rwanda rwatangaje ko rudashaka izindi nkunga zituruka mu kigega cy’u Burayi cyitwa European Peace Facility zigenewe ingabo zarwo ziri muri Mozambique, ruhakana amakuru yari yatangajwe mbere abivuga ukundi.
Umuvugizi wa
Guverinoma, Yolande Makolo, yagize ati: “U Rwanda ntirwasabye kandi
ntiruzanasaba indi nkunga iturutse mu kigega European Peace Facility”.
Yongeraho ko
uburyo bwo gutera inkunga ibyo rukorana na Mozambique ari yo igomba kubishakira
amafaranga.
Asanga
iby’icyo kigega “ari inshingano za Mozambique.”
Yanashimangiye
ko kohereza ingabo z’u Rwanda byakozwe bisabwe na Guverinoma ya Mozambique.
Makolo
yavuze ko kugeza ubu u Rwanda ari rwo rwikoreye igice kinini cy’amafaranga
akoreshwa muri ibyo bikorwa, anagaragaza ko “kuba ari rwo rubifitemo inshingano
nini mu bikorerwa muri kiriya gihugu, bituma rugomba kubona ibyo rukeneye ngo
rubikore neza.
U Rwanda
rwatangiye kohereza ingabo zigera ku 2,000 mu Ntara ya Cabo Delgado mu mwaka wa
2021, mu rwego rwo gufasha kurwanya ibitero by’imitwe y’iterabwoba ikorana na
Leta ya Kisilamu, Islamic State.
Kuva icyo
gihe, umubare w’abo basirikare n’abapolisi barwo wariyongereye ugera ku barenga
6,300.
Leta ivuga
ko uku kwiyongera kwatewe n’iyagurwa ry’ibikorwa ndetse no kuba ingabo
z’Umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) zari ziri muri Mozambique zaravuyeyo
mu mwaka wa 2024.
Makolo
yahakanye amakuru yatangajwe n’ibinyamakuru The Wall Street Journal na Le
Monde, avuga ko “ashingiye ku bantu batatangajwe amazina” ndetse no ku
“bitekererezo bidafite ishingiro.”
Yanahakanye
amagambo bivugwa ko yavuzwe na Ambasaderi w’u Rwanda muri Leta Zunze Ubumwe za
Amerika, avuga ko “nta magambo nk’ayo muvuga yigeze atangazwa.”
U Rwanda
rwatangaje ko ibikorwa bihuriweho n’ingabo za Mozambique byagize uruhare mu
kugarura umutekano muri Cabo Delgado.
Makolo ati:
“Ibitero bya ISIS byibasiraga cyane abaturage ba Mozambique, kandi ni bo bungukiye
cyane muri ubu bufatanye mu by’umutekano.”
Leta
yanavuze ku mishinga minini ya gaze iri muri ako karere, harimo n’umushinga wo
gutunganya gazi iyunguruye ya Mozambique ufite agaciro ka Miliyari $20, mu gihe
ishoramari ryose mu gace ka iyo gazi iherereyemo ka Rovuma Basin rirenga
miliyari $50.
Makolo
yavuze ko “ iryo shoramari rya gaze rifitiye akamaro inyungu z’u Burayi n’isi
muri rusange, atari iz’u Rwanda.”
U Rwanda
ruvuga ko kohereza ingabo zarwo biri mu rwego rw’ubufatanye mu by’umutekano mu
karere, kandi ko gukomeza ibi bikorwa mu gihe kirekire bizashingira ku buryo
bwo gutera inkunga ibyo bikorwa bya Mozambique n’abafatanyabikorwa bayo.
Mu kwanzura,
Makolo yagize ati: “Gutanga iyo nkunga ni inshingano za Guverinoma yakiriye izo
ngabo n’abafatanyabikorwa bayo bafite ishoramari rinini muri Cabo Delgado.”
Like This Post? Related Posts