• Amakuru / MU-RWANDA



Mu gihe ikibazo cy’ubuvuzi bw’amatungo gikomeje kuba ingorabahizi kubera ibiciro biri hejuru, abaturage bo mu Karere ka Kayonza bafashe iya mbere batangiza ubwisungane mu kuvuza amatungo yabo, buzwi nka “mituweli y’amatungo”.

Iyi gahunda igamije gufasha aborozi kubona ubuvuzi bw’amatungo ku giciro kiboroheye, mu gihe sosiyete z’ubwishingizi zisanzwe ziboneka mu Rwanda zishingira cyane ku mpfu z’amatungo gusa, ntizite ku kuyavura igihe arwaye.

Ibi byagarutsweho na Minisitiri w’Ubuhinzi n’Ubworozi, Telesphore Ndabamenye, ubwo yasubizaga ibibazo by’abasenateri ku wa 01 Mata 2026. Yavuze ko Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu iri gukorana n’inzego z’ibanze mu gushaka ibisubizo, anagaragaza Kayonza nk’urugero rwiza rw’aho abaturage bishyize hamwe bagatangiza ubu bwisungane.

Ati: “Dufite ingero aho abaturage bishyize hamwe bagatangira mituweli y’ubuvuzi bw’amatungo, nka hano muri Kayonza.”

Sena igaragaza icyuho mu mabwiriza

Visi Perezida wa Sena ushinzwe amategeko no kugenzura ibikorwa bya Guverinoma, Solina Nyirahabimana, yagaragaje ko hakiri icyuho mu mategeko agenga ibiciro by’imiti y’amatungo.

Yagize ati: “Nta mabwiriza ashyiraho ibiciro by’imiti y’amatungo, bikaba bituma bamwe mu bacuruzi bayigurisha uko bishakiye, bagahenda aborozi.”

Abasenateri benshi bashimangiye ko ikibazo cy’ubwishingizi bw’amatungo gikwiye kuvugururwa, bukava ku kwishingira impfu gusa bukagera no ku bwishingizi bw’indwara.

Senateri Fulgence Nsengiyumva yavuze ati:“Ntibikwiye ko ubwishingizi bw’amatungo bugarukira ku rupfu gusa, hakwiye no kwitabwaho indwara zayo kuko iyo yishingiwe iba ari umutungo uhuriweho.”

Impungenge ku ishyirwa mu bikorwa

Mu gushaka igisubizo kirambye, Minisitiri Ndabamenye yavuze ko hari gutegurwa uburyo bwo gutumiza imiti y’amatungo binyuze muri Rwanda Medical Supply (DMS), isanzwe itumiza ikanagabanya imiti igenewe abantu.

Icyakora, bamwe mu basenateri barimo Evode Uwizeyimana bagaragaje impungenge kuri iki gitekerezo, bavuga ko iyi kompanyi isanzwe ifite ibibazo mu kugeza imiti ku mavuriro, bityo kuyongerera inshingano bishobora kurushaho kuzambya serivisi.

Leta yizeza gukomeza gushaka ibisubizo

Minisitiri Ndabamenye yavuze ko Leta ikomeje gutanga inkingo ku buntu ku ndwara zimwe z’amatungo, ndetse ikanatanga nkunganire ku zindi nkingo zihenze.

Perezida wa Sena, François Xavier Kalinda, yijeje ko Sena izakomeza gukurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ingamba zafashwe kugira ngo ibibazo byugarije ubworozi bikemurwe burundu.

Gutangiza “mituweli y’amatungo” i Kayonza bigaragaza uruhare rw’abaturage mu kwishakira ibisubizo ku bibazo bibugarije. Ni igitekerezo gishobora no kwigwaho n’utundi turere, mu rwego rwo guteza imbere ubworozi no kugabanya igihombo aborozi bahura na cyo.

Abaturage bo mu Karere ka Kayonza batangije mituweli y’ubuvuzi bw’amatungo


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments