• Imikino / FOOTBALL

Umuyobozi wa Etincelles FC Ndagijimana Enock , yandikiye ubuyobozi bw'abafana abasaba gufungura imbuga nkoranyambaga zabo zose, nyuma yuko ngo ziri gukoreshwa mu gutegura urugomo , imyigaragambyo no gusebanya .

Ni ibaruwa yanditswe kuwa 24 Ukuboza, muri iyi baruwa umuyobozi wa Etincelles FC,  avuga ko umuyobozi w'abafana ba Etincelles FC,  akimara kubona iyi baruwa ,agomba guhita afunga imbuga nkoranya mbaga abafana bahuriraho, avuga ko izi mbiga nkoranyambaga , zirimo gukoreshwa mu gusebanya , gutukana ,ndetse no gutegura ibikorwa by'urugomo , birimo n'imyigaragambyo .



Ibaruwa perezida wa Etincelles FC Ndagijimana Enock yandikiye umuyobozi w'abafana biyi kipe 

Ubuyobozi bwa Etincelles FC bwatinye ko ibyababaye umwaka ushize byakongera, kubera ko ikipe iri mu bihe nkibyo yaririmo icyo gihe, umwaka ushize ubwo iyi kipe yarwanaga no kutamanuka mu cyiciro cya 2, abafana bayo bazanye ibyapa kuri stade , byariho amagambo atabaza umukuru w'igihugu, bicyekwako byari kongera gukorwa ku mukino bazasuramo Rayon Sports.

Ikipe ya Etincelles FC, iri ku mwanya wa nyuma muri Rwanda Premier League, ikaba ifite amanota 10 mu mikino 13 imaze gukina, iyi kipe irakina na Rayon Sports kuwa gatandatu taliki ya 27 Ukuboza , umukino uzabera kuri Kigali Pele Stadium.


Perezida Ndagijimana Enock yaburijemo imyigaragambyo yari yateguwe n'abafana ba Etincelles FC 


Abafana ba Etincelles FC baherukaga kwigaragambya mu umwaka ushize 

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments