Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, ayoboye intumwa z’u Rwanda zitabiriye Inama Mpuzamahanga ku Bukungu ya World Economic Forum (WEF) iri kubera mu mujyi wa Davos mu Busuwisi.
Iyo nama
iri kuba ku nshuro ya 56, ikaba yatangiye kuri uyu wa mbere ikazamara iminsi itanu. Nk’uko
byatangajwe na Ambasade y’u Rwanda mu Busuwisi, mu ntumwa z’u Rwanda
ziyitabiriye harimo kandi Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula, hamwe
n’Umuyobozi Mukuru w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Iterambere (RDB), Dr. Jean-Guy
Afrika.
Inama ya
World Economic Forum y’uyu mwaka yitabiriwe n’abantu barenga 3,000 baturutse mu
bihugu birenga 130. Barimo abayobozi bakuru ba politiki bagera kuri 400, harimo
abakuru b’ibihugu na za guverinoma 65, ndetse n’abayobozi batandatu b’ibihugu
bigize itsinda rya G7.
Mu
bayitabiriye harimo kandi Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald
Trump, kimwe n’abandi bayobozi bakuru b’ibihugu, barimo Perezida wa Repubulika
Iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Antoine Tshisekedi Tshilombo.
Iyo nama
kandi yitabiriwe n’abayobozi bakuru b’ibigo by’ubucuruzi (CEO) n’abagize inama
z’ubuyobozi bagera kuri 850, abanyapolitiki, imiryango itari iya Leta, abashakashatsi bo
muri za kaminuza, n’abandi bafatanyabikorwa batandukanye.
Biteganyijwe
ko World Economic Forum izibanda ku ngingo zitandukanye z’ingenzi zirimo ibibazo
byugarije Isi, ihindagurika ry’imbaraga za politiki ku rwego mpuzamahanga, iterambere
n’imikoreshereze y’ubwenge buhangano (AI), ndetse no gushora imari mu bumenyi
n’ubushobozi bw’abantu hagamijwe imirimo y’ejo hazaza.
Hari kandi
ibiganiro bizibanda ku kurengera ibidukikije, iterambere rirambye, iterambere
rigera kuri bose, n’inzira zo kongera icyizere n’ubufatanye mu Isi irangwa
n’amakimbirane menshi.