• Amakuru / MU-RWANDA



Umwana w'umuhungu w'imyaka 14 y'amavuko wo mu mu Karere ka Kayonza, mu Murenge wa Nyamirama, wigaga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, yasanzwe mu giti cy'avoka yapfuye bikekwa ko yiyahuye.

Byabereye mu Mudugudu wa Rwangabareshya, mu Kagari ka Shyogo, mu Murenge wa Nyamirama, mu Karere ka Kayonza, mu Ntara y'Iburengerazuba, ku wa Kabiri, tariki ya 20 Mutarama 2026.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyamirama, Kagabo Jean Paul, yemeje aya makuru, avuga ko umurambo w’uwo mwana w’imyaka 14 y'amavuko wasanzwe mu giti cya avoka kiri iwabo mu rugo. 

Kagabo yakomeje avuga ko uwo mwana yabanje kujya ku ishuri mu gitondo ariko aza guhita ataha, ababyeyi be bamubajije igitumye ahise ataha amasomo atarangiye, abasubiza ko bamutumye amafaranga yo kurya ku ishuri, bamubwiye ngo bayamuhe ayajyane ababwira ko azasubirayo ejo.

Yagize ati:"Umubyeyi yahise amusaba gutunda ivu akarikura mu gikoni akarijyana mu nsina, Se yahise ajya kwahira imigozi agarutse asanga umwana ari mu mugozi mu giti kiri mu gikari, maze ahita atabaza nyina basanga uwo mwana yamaze gupfa."

Kagabo yasabye ababyeyi kurushaho kujya begera abana babo kugira ngo bamenye icyo batekereza.

Ati:"Ubutumwa duha ababyeyi ni ukujya begera abana bakabaganiriza bakumva icyo batekereza, umwana ashobora kwiyahura kubera agahinda gakabije, buri wese namenye uko aganiriza abana be, ababe hafi umunsi ku munsi ku buryo ibibabangamiye babimenya bakanamenya uko babikemura.’’

Amakuru avuga ko uwo mwana yabanaga na mukase nyuma y’uko nyina ashatse undi mugabo, abaturage bakaba bavuga ko babanaga neza kuko nta kibazo bari bigize bumva bagirana.

Ibyo bikiba ababyeyi b'uwo mwana bahise batabaza ubuyobozi nabwo bwitabaza inzego z’umutekano zirimo Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), maze umurambo w’uwo mwana ujyanwa ku Bitaro bya Rwinkwavu kugira ngo ukorerwe isuzuma bityo hazamenyekane koko niba yariyahuye.

Umuyobozi mu Kigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) ushinzwe ubuvuzi bw’indwara zo mu mutwe, Dr. Iyamuremye Jean Damascène, muri Nzeri 2025, yatangaje ko mu bitera abantu gutekereza kwiyahura harimo amakimbirane yo mu muryango, kubura ubufasha mu muryango, ibibazo by’amikoro, indwara zo mu mutwe, agahinda n’indwara zidakira.

Yagize ati:"Umubabaro w’amarangamutima abantu baba bafite mu gihe cy’akababaro ntukunda kugaragara kugeza igihe ugeze ku kigero cyo hejuru. Ni yo mpamvu kuganira kuri ibyo bibazo ari ingenzi. Dushishikariza abantu kudahangana n’ibibazo bonyine, kuko n’ibiganiro bisanzwe bishobora gufasha umuntu gukira."

Imibare itangazwa na RBC igaragaza ko umubare w’abagerageje kwiyahura mu Rwanda wageze ku bantu 602 mu mwaka ushize wa 2024, kandi 51,3% ari abafite imyaka iri hagati ya 19 na 35.

Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments