Imvura nyinshi yaguye mu Mujyi wa Kigali mu masaha ya Saa Sita kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Mutarama 2026, yatwaye ubuzima bw'umusore mu gihe undi yaburiwe irengero.
Iyi mvura ubwo yagwaga abasore batatu bayugamye yafi ya ruhurura iri mu Kagari ka Rwampara, mu Murenge wa Nyarugenge, mu Mujyi wa Kigali, nyuma ruhurura yuzuye umuvu w'amazi urabatwara.
Muri abo basore batatu umwe yahise ahasiga ubuzima, undi amazi aramutwara aburirwa irengero mu gihe undi yavuyemo ari muzima ariko yakomeretse bikomeye.
Umwe mu baturage baganiriye na BTN TV yagize ati:"Bari bugamye hano hafi ya ruhurura, amazi abaye menshi arabatwara. Twasanze umwe yapfuye, undi yavuyemo ari muzima ariko yakomeretse bamujyana ku wa muganga, imyenda yari yamuvuyemo asigaranye agapira konyine ariko undi wa gatatu yabuze barakeka ko yaburiye muri kiriya kinogo."
Yakomeje avuga ko amazi yabatwaye yabakuye kwa Nyiranuma akabamanura mu gishanga cya Rwampara ari byo byatumye uwo musore wakuwemo ari muzima akomereka cyane.
Ati:"Uwakuwemo ari muzima yatabawe n'abari bari gukora muri iki gishanga kuko yashyize amaboko hejuru baramubona n'abo bahita batabara bamukuramo anavuga ko hari bagenzi be babiri batwawe n'umuvu w'amazi."
Abaturage bo muri aka gace bagira inama bagenzi babo yo kutajya bugama hafi ya ruhurura n'ahandi hashyira ubuzima bwabo mu kaga mu gihe imvura iri kugwa kuko biteza impanuka zirimo n'urupfu.
Umuvuguzi w Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Wellars Gahonzire, yemeje aya makuru, avuga ko abasore batatu, batwawe n'umuvu w'amazi umwe muri bo ahasiga ubuzima mu gihe undi agishakishwa.
Yagize ati:"Imvura yaguye mu masaha ya Saa Saba kugeza Saa Munani yatwaye abana batatu, umwe aboneka yapfuye, undi atabarwa yakomeretse ajyanwa kwa muganga, ariko hari undi utaraboneka amazi ashobora kuba yamutwaye kure, ikigaragagara bari abana bakiri bato kuko uwitabye Imana ari hagati y'imyaka 15 na 17, mu gihe uwakomeretse ari munsi yayo, utaraboneka we ntabwo twamenya ngo yanganaga gute."
Yakomeje avuga ko iperereza rigikomeje kugira ngo hamenyekane imyirondoro yabo, ababyeyi babo ndetse no gushakisha undi utaraboneka.
Umusore wahitanywe n'uwo muvu w'amazi wajyanywe mu buruhukiro bw'i Bitaro bya Kacyiru gukorerwa isuzuma mbere y'uko ushyingurwa ndetse n'uwakomeretse na we ari kwitabwaho n'abaganga.
Kuri uwo munsi kandi mu Mudugudu wa Murambi, mu Kagari ka Butanda, mu Murenge wa wa Butare, mu Karere ka Rusizi, inkuba yakubise umusore w'imyaka 23 y'amavuko witwa Nshimiyimana Sosthene, ajyanwa ku Kigonderabuzima cya Nyabitimbo yahungabanye.
Iyo nkuba yamukibise ubwo yari mu nzu mu masaha ya Saa Saba n'iminota makumyabiri (13h20').