• Amakuru / MU-RWANDA


Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw’Ubwiteganyirize mu Rwanda (RSSB), Rugemanshuro Regis, avuga ko uru rwego ruri gushyiraho ingamba zizafasha Abanyarwanda bose kugera ku bwiteganyirize bw’izabukuru, ku buryo mu myaka 10 iri imbere buri wese azaba abufite.

Ibi yabitangarije Abadepite bagize Komisiyo y’Imibereho Myiza y’Abaturage kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Mutarama 2026, avuga ko intego ya RSSB ari ukugera ku rwego mpuzamahanga kuko ubu gahunda ya Ejo Heza igiye kongererwa ubushobozi ari nako n’ibigenerwa abanyamuryango bizongerwa.

Yakomeje avuga ko ari gahunda ikiri mu mushinga w’itegeko aho ubu inzego zibishinzwe zikomeje kuyisuzuma.

Yagize ati:"Turashaka ko baba benshi kandi kenshi bakizigamira menshi. Umuganga iyo aguha umuti arakubwira ngo ugomba kuwunywa mu gitondo saa sita na nimugoroba, iyo rero uwunyoye mu gitondo gusa uba uwunywa ariko ntabwo uba uhagije. Turashaka gushyiraho ingamba z’uko Abanyarwanda bizigamira kenshi gahagije."

RSSB ivuga kugeza ubu gahunda ya Ejo Heza ifite abanyamuryango basaga miliyoni 4 bizigamira mu buryo buhoraho.

Inaragaza ko gushishikariza Abanyarwanda kwizigamira bigomba guhera ku bakiri bato, kugira ngo bazagere mu myaka y’ubukure barazigamye mu buryo buhagije kandi bafite agaciro.

Imibare ya RSSB ko igaragaza ko ubwishingizi bwa Mituweli na RAMA bukoreshwa n’Abanyarwanda bangana na 94%, hakiyongeraho n’abandi bakoresha ubwishingizi bwa MMA n’abandi bakoresha ubwishingizi bw’ubuzima bw’abikorera.

Mu mwaka ushize wa 2025, RSSB yatangaje ko amafaranga fatizo yagenerwaga abari mu kiruhuko cy’izabukuru (pansiyo) n’agenerwa abagize ibyago bikomoka ku kazi yiyongera akava ku bihumbi 13Frw akagera ku bihumbi 33.710Frw

Abanyamuryango bakiraga 20.000 Frw, ubu  bahabwa 47.710Frw, abakiraga  50.000Frw, bagejejwe ku 92.710Frw, abafataga 100.000Frw, bagezwa ku 155.210Frw abakiraga 500.000Frw, agezwa ku 580.210Frw Abanyamuryango bakiraga 1.000.000Frw, yarongerewe ubu bahabwa 1.095.210Frw.

Gutanga imisanzu y’abakozi byarorohejwe RSSB ivuga ko abakoresha borohererejwe gutanga imisanzu y’abakozi binyuze ku rubuga rwa Internet rwashinzwe rwiswe “Ishema”, bigatuma amafaranga ateganyirizwa abakozi yiyongera.

Mu myaka itanu ishize, imisanzu ikusanywa na RSSB yikubye hafi kabiri, iva kuri tiriyari 1,5Frw igera hafi kuri tiriyari 3Frw.

Abakozi na bo boroherejwe kumenya amakuru ajyanye n’uko bateganyirizwa, bityo birinda ibibazo by’abakoresha batatangaga imisanzu ku gihe.

RSSB inagaragaza ko igihe byatwaraga kugira ngo umunyamuryango wishyurirwa ubwishingizi wakoze impanuka ahabwe indishyi cyagabanyutse cyane, aho cyavuye ku minsi 700 mu myaka yashize kikagera ku minsi 99.

Nubwo bimeze bityo ariko uru rwego ruvuga ko hakiri imbogamizi zishingiye ku mategeko, bityo rukaba rusaba abagize Inteko Ishinga Amategeko kuzikorera ubuvugizi, kuko itegeko riteganya ko iyo minsi itagomba kujya munsi ya 90.

Gusa, RSSB ivuga ko icyifuzo cyayo ari uko iyo minsi yaba 30 yo kubonana na muganga.

Ni nako kandi kwishyura ibirarane bya Mituweli na RAMA byafataga amezi atandatu, ubu RSSB ikaba ibyishyura bitarenze iminsi 23 kuri Mituweli, mu gihe RAMA yo yishyurwa mu minsi 30.

RSSB itangaza ko inyungu yayo yageze kuri miliyari 413Frw mu mwaka ushize wa 2025 mu gihe uwo mwaka wasize umutungo wa RSSB wikubye kabiri mu myaka itanu ishize ukagera kuri miliyari 3000,2Frw.


Like This Post? Related Posts
Andika igitekerezo
Recent Comments