Kuri uyu wa 21 mutarama 2026, mu karere ka Nyarugenge umurenge wa Muhima umusore yinjiranye n’indaya muri Lodge basanga yabaye intere aruka amaraso mu gihe indaya (umukobwa wicuruza) yari yamaze kugenda.
Ni inkuru yamenyekanye
ubwo abaturage bakorera Nyabugogo bahuruzaga itangazamakuru bavuga ko hari
indaya yaguye muri lodge (amacumbi).
Ubwo
umunyamakuru wa BTN TV yahageraga yasanze abashinzwe umutekano n’imbangukiragutabara
irimo kwitwa kuri iyo ndembe.
Bamwe mu
baturage bavuga ko banagize uruhare mu kugeza iyo ndembe ku mbangukiragutabara bahamya
ko yari yavuye amaraso menshi, bakanavuga ko uwo musore yari yanyoye imiti
yongera akanyabugabo.
Aba baturage
bavuga ko intandaro y’uburaya ari ubukene no kutagira akazi byugarije benshi mu
rubyiruko.
Umuvugizi wa
Polisi mu mujyi wa Kigali CIP Wellars Gahonzire yemeje yatangaje ko koko basanze
umusore muri lodge aruka amaraso nyuma yo gusigwa muri lodge n’umukobwa bari
bajyanyemo ariko hakaba hagikorwa iperereza ngo hamenyekane icyabiteye:
Ati: “Amakuru twahawe n’abaturage bahamagaye kuri polisi bavuga ko hari umusore warwariye muri lodge iherereye Nyabugogo. Polisi n’inzego zibanze zahageze zisanga koko ari umusore urwaye warukaga amaraso ariko bikavugwa hari umukobwa bari bajyanyemo nyuma rero umukobwa aza kumusiga. Icyakozwe rero ni uko uwo musore kwa Muganga, iperereza rero rikaba ryatangiye ngo hamenyekanye icyateye ubwo burwayi cyane ko uwo mukobwa bari bajyanye yari yamusize.”