Mu Karere ka Nyamasheke, mu Murenge wa Kagano, abantu batanu batawe muri yombi bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa Nkurikiyumukiza Daniel w’imyaka 44 y'amavuko bahimbaga Rujanga, wasanzwe imbere y’akabari yapfuye.
Ibi byabereye mu Mudugudu wa Rwesero, mu Kagari ka Rwesero, mu Murenge wa Kagano, mu Karere ka Nyamasheke, mu Ntara y'Iburengerazuba, ku wa Kabiri, tariki ya 20 Mutarama 2026.
Amakuru avuga ko Nyakwigendera Nkurikiyumukiza Daniel, uvuka mu Mudugudu wa Gahondo, mu Kagari ka Mpumbu, mu Murenge wa Bushekeri, muri aka Karere,
mu masaha ya Saa Yine n'iminota makumyabiri n'itanu z'ijoro (22h25'), yaciriye (gucira) abakekwa maze mu gushyamirana baramusunika agusha umutwe ku gikuta ahita apfa.
Iby'urupfu rwa nyakwigendera byamenyekanye mu gitondo Saa Kumi n’Ebyiri (06h00') ubwo abaturage bageraga imbere y’akabari ka Uwiringiyimana Immaculee bakahasanga umurambo wa Daniel.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kagano, Mukamusabyimana Marie Jeanne, yemeje aya makuru, avuga ko bakiyamenya bahise bajyanayo n’izindi nzego zirimo DASSO, Polisi n’Urwego rw’Igihugu ry’Ubugenzacyaha (RIB).
Yagize ati:"Hari abantu batawe muri yombi barimo na nyir’akabari. Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Kibogora gukorerwa isuzuma mbere y’uko ushyingurwa."
Yakomeje asaba abaturage kujya birinda urugomo no gutangira amakuru ku gihe igihe bamenye ikintu gishobora guhungabanya ituze n'umutekano byabo.
Kugeza ubu Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB) rwamaze guta muri yombi abantu batanu bakekwaho kugira uruhare mu rupfu rwa nyakwigendera mu gihe uwa gatandatu agishakishwa kuko yahise atoroka.
Nyakwigendera Nkurikiyumukiza Daniel yari asanzwe akora akazi ko kwikorera imizigo (Umukarani).